Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Impaka Ku Wemerewe Gukora Inkingo Za COVID-19 N’Utabyemerewe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Hari Impaka Ku Wemerewe Gukora Inkingo Za COVID-19 N’Utabyemerewe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 March 2021 12:07 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi, World Trade Organization ( WTO) hari impaka zikomeye zo kumenya niba ibindi bihugu[bitari ibisanganywe inganda zikora inkingo za COVID-19] nabyo byemerewe kuzikora kugira ngo zigere ku batuye isi bose mu gihe gito.

Ubuhinde bufatanyije n’Africa y’Epfo buherutse kugeza ku buyobozi bukuru bw’uriya muryango[uyobowe n’Umwiraburakazi witwa Dr Ngozi Okonjo] inyandiko isobanura akamaro ko guha ibindi bihugu bitari ibyakoze inkingo za  COVID-19 mbere  uburenganzira bwo kuzikora.

New Delhi   na Johannesburg bavuga ko ibindi bihugu ‘bibifitiye ubushobozi’ byagombye guhabwa uburenganzira bwo gukora inkingo  za COVID-19 kugira ngo abazikeneye ku isi bazibone bitabahenze , ari benshi kandi vuba.

Iki cyifuzo cyatewe utwatsi n’ibihugu bikize biri mu byabanje kurukora hiyongereyeho na Brezil bivuga ko kwemerera ibindi bihugu gukora ziriya nkingo byatuma ibyazikoze mbere bihomba.

BBC yanditse ko iri tsinda ry’ibihugu risaba ko iby’uko ibindi bihugu byakora ziriya nkingo byaba birorereye ahubwo ibyazikoze mbere bikabanza kuzigurisha bikunguka kuko byashoye menshi.

Rivuga kandi ko ubuhanga bwakoreshejwe zikorwa ari ikintu cy’ingenzi abandi bahanga bo mu bindi bihugu batagombye gupfa kwigana ahubwo ko babihererwa uburenganzira.

Ubuhinde bwabwiye ubuyobozi bwa WTO ko ikibabaje ari uko ibihugu biri kwanga ko ibindi bihugu bikora ziriya nkingo biri mu byakoze inkingo nyinshi zirengeje izari zikenewe bigatuma uburyo bwo gucunga imitangirwe yazo bugorana.

Niryo hurizo rya mbere Dr Ngozi agiye guhangana naryo  akigera muri WTO

Uyu mugore wo muri Nigeria ariko ufite ubwenegihugu bwa USA ni umuhanga mu bukungu n’ubufatanye mpuzamahanga.

Azwiho kugirana n’abantu bakomeye ibiganiro bihambaye bigamije gutuma agera ku cyo ashaka. Ibi abikora ashingira ku mibare n’ ibitekerezo biboneye.

Dr Ngozi Okonjo yatangiye akazi muri World Trade Organization tariki 01, Werurwe, 2021.

Guhuza ibihugu bikavuga rumwe kubyerekeye ruriya rukingo niryo hurizo rya mbere agiye guhura naryo mu mirimo mishya aherutse gushingwa.

TAGGED:featuredNgoziUbucuruziWTO
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Raporo:U Rwanda Ruracyari Ku Isonga Ku Bagore Benshi Mu Nzego Z’Ubuyobozi
Next Article Ingabo za RDF Zasimbuye Izivuye S.Sudani Zibukijwe Akamaro K’Isura Y’U Rwanda Mu Mahanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?