Hari Intambwe Ikomeye Imaze Guterwa – Kagame Avuga Ku Rugamba Rwo Muri Mozambique

Perezida Paul Kagame yavuze ko hari umusanzu ukomeye Ingabo z’u Rwanda zimaze gutanga muri Mozambique, ariko igihe zizamarayo kizaterwa n’ibizava mu biganiro hagati y’ibihugu byombi.

Muri Nyakanga nibwo u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi 1000 bo gufasha ingabo za Mozambique guhangana n’ibyihebe byari byigaruriye ibice byinshi by’intara ya Cabo Delgado, baza no kongerwa ku buryo bagera hafi mu 2000.

Mu kiganiro na Al Jazeera, Perezida Kagame yagarutse ku buryo Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique ku busabe bw’icyo gihugu, maze rutanga umusanzu mu gukemura ibibazo byari bihari.

Yakomeje ati “U Rwanda twitabye mu buryo dushoboye, dukorana n’abanya-Mozambique mu gukemura ibibazo mu buryo dufite, kandi ntekereza ko hari umusaruro ushimishije umaze kuboneka. Ariko nanone biri hagati yacu n’abanya-Mozambique n’undi basabye ubufasha, kugena ikigomba gukurikira, kandi bizaterwa n’uko ibintu bimeze n’akazi gakeneye gukorwa. Ntabwo mbibona nk’ikibazo.”

- Advertisement -

Yavuze ko igihe Ingabo z’u Rwanda zizamara muri Mozambique ari icyemezo kizafatirwa mu biganiro hagati y’ibihugu byombi.

Yakomeje ati “Dushoboye kwicara tukaganira, tukareba ibibazo bihari bikeneye gukemurwa n’uburyo cyangwa igihe gikenewe, ariko bimwe muri ibi bintu ntabwo ubiha itariki ntarengwa ngo uvuge ngo ndagiye, ngo uvuge ngo tuje gukemura iki kibazo mu cyumweru kimwe, mu kwezi kumwe, tuzahita tugenda.”

Yavuze ko ibintu bizaterwa n’uko umutekano uzaba umaze kugaruka, ari nabwo hazafatwa ikindi cyemezo.

Ati “Hari ibiganiro byinshi bikorwa mu kumenya ikigomba gukurikira, ntabwo ari ikibazo gikomeye.”

Kugeza ubu ibice byinshi byari byarafashwe n’ibyihebe byamaze gufatwa, byongera kugenzurwa n’ingabo za Leta.

Icyiciro kirimo gushyirwamo imbaraga ni ukubaka igisirikare cya Mozambique, ari nacyo kizasigara kigenzura biriya bice umunsi Ingabo z’u Rwanda n’iz’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo ziri muri Mozambique zizaba zahavuye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version