Hari Kuganirwa Uko Mu Rwanda Hakubakwa Ikigo Kigisha Kubungabunga Amahoro

Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwagiranye inama n’ubw’Ikigo cy’Amahugurwa n’Ubushakashatsi cy’Umuryango w’Abibumbye (UNITAR) mu rwego rwo kurebera hamwe uko mu Rwanda hakubakwa ikigo cy’icyitegererezo cyigisha kubungabunga amahoro.

Ibiganiro kuri iyi ngingo byabereye ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura, bikaba byari biyobowe n’Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga.

u Rwanda ruri kureba uko rwakubakwamo ikigo kigisha ibyo kubungabunga amahoro ku isi.

Muganga yavuze ko mu mwaka wa 2004 ari bwo u Rwanda rwatangiye ibyo kugarura no kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi aho rwitabajwe.

Bivuze ko rumaze kubigiramo ubunararibonye ku buryo rwasangiza amahanga ibyo rwakoze n’akamaro byagiriye abasivili.

- Advertisement -

Icyakora  ngo haburaga urubuga rwo gusangizanya amasomo kandi hari byinshi byo gusangizanya no kwigiranaho.

U Rwanda rufite abapolisi n’abasirikare mu bice bitandukanye by’isi aho rwabohereje binyuze mu butumwa bwa UN ndetse no mu buryo bw’ubwumvikane hagati y’igihugu n’ikindi nk’uko bimeze hagati ya Kigali na Maputo muri Mozambique.

Mu bihe n’ahantu hatandukanye abasirikare n’abapolisi barwo bahawe imidali y’ishimwe kubera umurimo bakoze mu kugarura no kubungabunga amahoro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version