John Ntigengwa uyobora Ikigo gicunga Amahoro Stadium kitwa QA Venue Solutions avuga ko bidatinze, hazatangazwa igiciro ‘cyumvikanyweho’ amakipe ashaka gukinira kuri iyo stade azajya yishyura.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Ntigengwa yavuze ko kugeza ubu amakipe yishyuraga hagati ya Miliyoni Frw 3 na Miliyoni Frw 5 hatarimo agenda ku bindi birimo abashinzwe umutekano imbere, kwita ku bindi bigendana n’uko yakoreshejwe n’ibindi.
Ashingiye ku bikubiye muri iki kibazo, avuga ko bagiye kwicarana n’inzego zose zirebana n’umupira w’amaguru bakarebera hamwe niba nta giciro gihamye cyashyirwaho ku makipe yose azahakinira.
Ndetse ngo kuri uyu wa Kabiri Tariki 20, Mutarama, 2026 haraba inama izabahuza babyigeho byose.
Taarifa Rwanda yabajije niba kuva aho batangiriye gucunga Amahoro Stadium babona bunguka cyangwa bagomba, John Ntigengwa asubiza ko badahomba uretse ko ngo bataranashyiraho ibiciro birambye ku bakoresha ikibuga.
Niyo mpamvu bagiye kubyicarira.
Ntigengwa ati: “Twatangiye gucunga iki gikorwaremezo Tariki 15, Gicurasi, 2025 ariko Tariki 02, Ukwakira, 2025 nibwo twahererekanyije ububasha dutangira kuyicunga mu buryo bwuzuye. Urumva ko hashize igihe gito.”
Avuga ko icyo bashaka ari uko guhera muri uyu mwaka wa 2026, ibintu byose bihinduka, binyuze mu kwemeranya ku mikorere n’imikoranire.
Jules Karangwa uyobora Rwanda Premium League avuga ko ahanini Amahoro Stadium ikoreshwa n’amakipe y’i Kigali, ayo akaba arindwi muri 16 yose hamwe ari mu Rwanda.
Niyo ahanini akinira ku Amahoro Stadium no kuri Kigali Pélé Stadium.
Ahanini ngo amakipe adafite abafana benshi niyo ahura n’ingorane zo gukinira ku Amahoro gusa Jules Karangwa avuga ko ibyo ntawe ukwiye kubibazwa keretse abayobora ayo makipe.
Mu yandi magambo, ikipe niyo yishakira abafana.
Mu rwego rwo kugira ngo amakipe akinira muri Kigali azabone uburyo bwo gukodesha Amahoro Stadium, abahagarariye ayo makipe bazaganira n’abayobora ikigo QA Venue Solutions.
Karangwa ati: “Ayo makipe y’i Kigali azahagararirwa mu nama izaba kuri uyu wa Kabiri. Kubera ko ari ikipe izishyura, ni ngombwa ko azatumirwa akagira uruhare muri ibyo biganiro.”
Intego y’ibiganiro biri hagati y’abashinzwe gucunga Amahoro Stadium n’amakipe y’i Kigali bigamije ko ibizumvikanwaho bizaba igisubizo kirambye.
QA Venue Solutions ni ikigo ishinzwe gucunga ibikorwa remezo bya siporo n’imyidagaduro birimo BK Arena, Petit Stade, Amahoro Stadium, Zaria Court na Nyandungu Ecopark.
Amahoro Stadium ( kera yitwa Stade Amahoro) yavuguwe ku ishoramari rya Miliyoni $160, itahwa na Perezida Paul Kagame Tariki 01, Nyakanga, 2024.
Uretse imikino y’umupira w’amaguru ihabera, ikorerwamo n’ibitaramo birimo n’ibya kidini, ikagira ubushobozi bwo kwakira abantu 45,000.