Hari Postes De Santé Zubatswe Aho Zidakwiye

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Nyuma y’isuzuma ryakozwe na Minisiteri y’ubuzima, hashyizweho amabwiriza mashya agena uko postes z’ubuzima zigomba kujyaho, hagamijwe kwirinda amakosa yagaragaye y’uko hari izigeze gushyirwa aho zidakwiye.

Ubusanzwe postes z’ubuzima zatangiye gushyirwaho ahagana mu mwaka wa 2015, mu gihe uturere twari dufite intego twihaye kugeraho.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana aherutse kubivugira mu Nteko ishinga amategeko ubwo yitabiraga inama ya Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe imiyoborere n’uburinganire ubwo yasuzumaga ibibazo byagaragajwe muri raporo y’umwaka wa 2024/2025 yakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Yavuze ko ubusanzwe mu kuzishyiraho, hari ibintu by’ingenzi bititaweho.

Hari isuzuma ritakozwe neza kuko hari aho bubatse postes z’ubuzima kure y’aho abaturage batuye, ahandi naho bazishyira hafi cyane y’ibigo nderabuzima bisanzwe bituma zisa nk’aho ntacyo zimaze cyane.

Minisiteri y’ubuzima ivuga iri gukorana n’uturere kugira ngo zibone indi mirimo zakorerwamo.

Zishobora guhindurwa ibigo byita ku bana bato (ECD), ibigo by’urubyiruko cyangwa amasomero, kugira ngo izo nyubako zitazangirika ubusa.

Dr. Sabin Nsanzimana yongeyeho ko hari n’izindi postes z’ubuzima zigikora ariko zifite ibibazo by’amikoro, ku buryo zigorwa no kwiyubaka mu bukungu.

Yavuze ko izo zitazafungwa, ahubwo zizafashwa binyuze mu kwihutisha uburyo bwo kwishyurwa amafaranga ziba zakoresheje.

Aherutse kugira ati: “Bamwe mu bazicungaga bagize ikibazo cyo gutinda kwishyurwa amafaranga y’imiti n’ubwishingizi, bituma bazivamo. N’abandi bazisimbuye nyuma bahuye n’ibibazo nk’ibyo.”

Hari postes z’ubuzima zigera kuri 200 hirya no hino mu gihugu zagaragaye ko zashyizwe ahatari ho, kandi ubu hateganywa uko inyubako zazo zakifashishwa mu bindi bikorwa.

Hagati aho u Rwanda ruteganya kongera umubare w’abaganga no gushyiraho postes z’ubuzima zitabwaho n’abikorera ku giti cyabo.

Nk’uko Minisiteri y’ubuzima ibitangaza, Urwego rw’ubuzima rugomba kongererwa imbaraga mu kuvura indwara zose no kurinda abana gupfa bakivuka no kurinda ababyeyi gupfira ku kiriri.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *