Filip Nyusi uyobora Mozambique kuri uyu wa Gatanu yasuye inzego z’u Rwanda zagiye mu gihugu cye gufasha izaho kugarura umutekano muri Cabo Delgado.
Yasabye ingabo z’u Rwanda na Polisi yarwo gukomeza kotsa igitutu ibyihebe byari byarigaruriye kiriya gice kugira ngo bitsindwe burundu.
Yazigejejeho ubu butumwa ziri kumwe n’abasirikare ba Mozambique bafanyije muri iyi ntambara yatangiye mu Mpeshyi y’umwaka wa 2021 igamije kwirukana ibyihebe byari byarigaruriye Intara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru ya Mozambique.
Yesterday, 21 January 2022, the President of the Republic of Mozambique Filipe Jacinto Nyusi visited the Joint forces of Mozambique and Rwanda in Palma and Afungi in Cabo Delgado Province
https://t.co/xT55j6L7Mt pic.twitter.com/tNP8nPYx4F— Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) January 22, 2022
Mu mwaka wa 2017 nibwo abarwanyi bavuga ko bakorana na Islamic State bigaruriye Cabo Delgado batangira kuyitegekesha igitugu.
Hari raporo iherutse gusohorwa n’Umuryango wita ku Burenganzira bw’abana, Save the Children, yavuze ko mu Ntara ya Cabo Delgado hari abana bicwaga n’abarwanyi b’uyu mutwe.
Muri abo bana harimo n’ababaga bafite imyaka 11 y’amavuko.
Ubwo ingabo z’u Rwanda zajyagayo zifatanyije na Polisi yarwo, zakoranye bya hafi n’ingabo za Mozambique bakubita inshuro bariya barwanyi ndetse bidatinze zibirukana mu Mujyi mukuru wa Cabo Delgado witwa Mocimboa de Praia.
Bidatinze Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yagiye kuzishima akazi kihuse kandi gakozwe neza zakoze.
Mugenzi we uyobora Mozambique Filip Nyusi kuri uyu wa Gatanu taliki 21, Mutarama, 2022 asuye izi ngabo aho zari zimutegerereje hitwa Afungi no muri Palma.
Zari ziri kumwe na bangenzi babo ba Mozambique.
Ku rubuga rwa Twitter rw’ingabo z’u Rwanda handitsweho ko Perezida Nyusi yari aherekejwe na Guverineri wa Cabo Delgado witwa Valige Taliabo Atuando, Umuyobozi w’Akarere ka Palma witwa João Buchil, Umunyamabanga uhoraho muri aka Karere witwa Zefa Alberto, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Mozambique Bernardino Raphael, n’Umuyobozi w’ingabo za Mozambique ziri muri Cabo Delgado witwa Brig Gen Rui Jorge Mandofa.
Yakiriwe n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda n’ubwa Polisi yarwo zikorera muri iriya Ntara.
Perezida Nyusi yashimye umuhati ingabo zikorera muri kariya gace zifite ariko azisaba kongera umurego kugira ngo n’abarwanyi bakihishe hirya no hino mu bice by’iriya Ntara bahirukanwe.
Yabasabye guhigisha uruhindu bariya barwanyi aho bari hose.
Nyusi yashimye ko ingabo zose ziri muri kiriya gikorwa zikorana neza, kugira ngo intego rusange zifite igerweho.