Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Ubwoba Bw’Inyeshyamba Ziri Mu Nkengero Ya Kinshasa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Hari Ubwoba Bw’Inyeshyamba Ziri Mu Nkengero Ya Kinshasa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 September 2023 8:44 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo Jean Pierre Bemba yatangaje ko hari inyeshyamba zitwa Mobondo ziri mu bice byegereye Kinshasa.

Ziri ahitwa Kwilu, Kwango, Maï-Ndombe no mu nkengero za Kinshasa.

Bemba avuga ko izi nyeshyamba ziri kwica abantu benshi mu cyaro hirya no hino muri ziriya Ntara.

Abantu 18 bamaze kwicwa muri biriya bice.

Bumwe mu buryo inyeshyamba za Mobondo zikoresha mu bwicanyi bwazo, ni ugutikira abantu mu nzu.

Kuri Bemba ikibazo ni uko imbaraga z’izi nyeshyamba ziri kwagukira no mu Ntara ya Kongo-céntral, iyo ntara ikaba iherereye mu Burengerazuba bwa DRC.

Amakuru Taarifa yamenye avuga ko mu Nama y’Abaminisitiri yateranye mu mpera z’Icyumweru gishize, Jean Pierre Bemba yabwiye bagenzi ko kimwe mu byo asanga byihutirwa mu kazi ke ari ugukoma imbere ziriya nyeshyamba.

Avuga ko abasirikare batangiye guhiga bukware bariya barwanyi aho bari hose.

Bemba yabwiye bagenzi be ati: “ Abarwanyi ba Mobondo bari kwagurira ibikorwa byabo muri Kwango, Kwilu, Mai-Ndombe kandi baragana n’i  Kinshasa,. Bafite umugambi wo gukomereza muri  Kongo-Céntral.”

Bemba avuga ko Minisiteri ayoboye ikomeje gucunga uko ibikorwa bya gisirikare byo guhangamura M23 n’indi mitwe yazengereje ubutegetsi bwa Kinsha biri gukorwa.

Ku rundi ruhande, ingabo za DRC( FARDC) n’iza Uganda ( UPDF) zikomeje gukorana ngo zihashye abarwanyi ba ADF/MTM,aba bakaba bavugwaho gukorana na Islamic State mu bikorwa by’iterabwoba.

Kuri Bemba ikibazo ni uko imbaraga z’izi nyeshyamba ziri kwagukira no mu Ntara ya Kongo-céntral
TAGGED:BembaCongoDRCfeaturedInyeshyamba
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RSSB Irashaka Ko Abantu Bazajya Bizigamira Kuri Telefoni BYIKOZE
Next Article Abana B’Abanyarwanda Bazatozwa Na Bayern Bamenyekanye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?