Hashize iminsi ibiri hari ukutumvikana hagati ya Zambia na Repubulika ya Demukarasi ya Congo kwatewe n’uko hari abashoferi b’i Lusaka bahohotewe n’abaturage ba DRC b’ahitwa Kasumbalesa-Kolwezi.
Ndetse byatumye Visi Minisitiri w’Intebe wa DRC akaba na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano witwa Jacquemin Shabani agirana ibiganiro na Ambasaderi wa Zambia i Kinshasa witwa Kosita byari bigamije kureba uko ibintu byasubizwa mu buryo mu maguru mashya.
Jacquemin Shabani yasezeranije umudipolomate wa Zambia ko Guverinoma ya DRC igiye kubigira ‘ibyayo’, urwo rugomo ntiruzongere gukorerwa abashoferi b’i Lusaka bazavana cyangwa bazana ibicuruzwa muri DRC.
Yamwijeje kandi ko amakamyo y’aho atazongera guhohoterwa kuko azajya acungirwa umutekano.
Aho ikibazo kiri ariko, ni uko ayo masezerano ari
aya kera ariko nta gihinduka ngo abashoferi ba Zambia bakore akazi kabo mu mutuzo.
Guhura kwa Shabani na Ambasaderi Kosita kuje guteguza Inama izahuza inzego z’umutekano za Zambia na DRC izabera i Lubumbashi mu Ntara ya Haut Katanga, ikazaba mu gihe gito kiri imbere nk’uko Radio Okapi yabyanditse kuri uyu wa Kane.
Abatwara amakamyo bo muri Zambia bavuga ko iyo bageze i Kasumbalesa n’i Kolwezi basanga abantu babateze bagafunga imihanda, bakabambura amafaranga yabo n’ibyo hapakiye.
Bungamo ko niyo bibaye ngombwa ko baca mu muhanda wundi wa Lubumbashi–Likasi, amakamyo yabo n’aho ahahurira n’ingorane kuko bamburwa n’amabuye y’agaciro baba bapakiye.
Hiyongeraho ko n’imodoka zitoroherezwa gusohoka mu gihugu bigateza umubyigano ku mupaka, ikintu gikerereza imizigo, abacuruzi bagahomba.
Ibyo byose kandi bigendana no gusoreshwa bya hato na hato.
Zambia iherereye mu Majyepfo ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.