U Rwanda na Brésil byiyemeje ubufatanye mu bya dipolomasi hagati y’Inteko zishinga Amategeko no mu mikoranire irimo kwamamaza u Rwanda muri Brésil binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.
Baganiriye kandi no mu gufatanya kurengera ibidukikije( Brésil nicyo gihugu gifite igice kinini cy’ishyamba rinini ku isi rya Amazone), guteza imbere siporo n’ibindi byagaragaye ko bifitiye impande zombi akamaro.
Ambasaderi wayo, Irene Vida Gala( ari nawe wa mbere uhagarariye iki gihugu i Kigali) yabiganiriyeho na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite Hon. Kazarwa Gérturde ubwo bahuriraga ku Nteko kuri uyu wa Kane tariki 08, Mutarama, 2026
Ibiganiro byabo byibanze k’ukwimakaza umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Brésil no kongera ubufatanye mu bukerarugendo binyuze muri Gahunda ya Visit- Rwanda.
Nyuma yabyo, Kazarwa yabwiye itangazamakuru ko ikifuzo hagati y’ibihugu byombi ari uko umubano wahama kandi ukagaragarira mu nzego zinyuranye.
Ati: “ Ambasaderi wa Brésil aba afunguye imiryango ngo abo mu gihugu cye bazaze mu Rwanda barumenye nk’igihugu cyiza kandi gikwiye guturwamo.”
Ku rundi ruhande, abaturage b’iki gihugu baba mu Rwanda si benshi, gusa byifuzwa ko bakwiyongera mu buryo burugirira akamaro.
Kuruturamo bizashingira ahanini mu kubanza kurumenya, bakamenya inyungu zabyo zirimo no kurusharamo imari.
Kubera iyo mpamvu, Perezida w’Inteko Ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite avuga ko bikwiye ko ab’i Brasilia (umurwa mukuru wa Brésil) basura u Rwanda, kandi uburyo bwo kugira ngo babikore ni ukurubamenyesha binyuze muri Visit Rwanda.
Iyi Visit Rwanda ni politiki yo kumenyakanisha u Rwanda ku isi yose binyuze mu masezerano asinywa hagati yarwo n’amakipe akomeye ku isi, akarwamamaza, narwo rukayishyura.
Iyi mikoranire yatangiranye na Arsenal, imwe mu makipe akomeye mu Bwongereza no mu Burayi, ihabwa amafaranga kugira ngo abakinnyi bayo mu bihe n’ahantu hatandukanye, bajye bambara imyenda yanditseho Visit Rwanda.
Byatumye hari Abongereza b’ibyamamare n’abandi bo mu zindi nzego basuye u Rwanda barwinjiriza aruta ayo rwashoye muri iyo gahunda.
Ibi na Perezida Paul Kagame yigeze kubyemeza.
Byaje kwaguka, habaho imikoranire na Paris Saint-Germain, ikipe y’Abafaransa, bigera kuri Atletico-Madrid yo muri Espagne…ubu bikaba bigeze no muri Leta zunze ubumwe z’Amerika muri Shampiyona ya Basketball binyuze mu mikoranire n’kipe ya Los Angeles Clippers ikina Basketball muri National Basketball League( NBA) izajya yamamaza Visit Rwanda no muri Shampiyona bita NFL( National Football League) binyuze mu kuyamamaza bikozwe n’ikipe yitwa Los Angeles Rams.
Ubu rero u Rwanda ruhanze amaso muri Brésil ngo naho ruhageze iyo gahunda.
Brazil ni igihugu gikize, kinini kandi gituwe cyane.
Gifite shampiyona zikomeye y’umupira w’amaguru k’uburyo kuhamamaza Visit Rwanda byarugirira akamaro.
Umubano w’u Rwanda na Brésil watangiye mu mwaka wa 1981 kandi kuva icyo gihe ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’imikoranire menshi.
Urugero ni ayo mu mwaka wa 2019 ubwo ibihugu byombi byasinyaga amasezerano yo gufatanya mu byerekeye ingendo z’indege azwi nka ’Bilateral Air Service Agreement (BASA).
Andi ni ayo mu mwaka wa 2011 ubwo hasinywaga ay’ubufatanye bugamije kwihaza mu biribwa.
Ibihingwa Brésil yeza kurusha ahandi ku isi ni ikawa, soya, ibisheke n’amaronji( oranges).
Aho u Rwanda ruboneye ko ingano rwatumizaga muri Ukraine zitakiboneka kubera intambara ihaca ibintu guhera muri Gashyantare, 2022, rwerekeje amaso muri Brésil, igihugu rusanzwe rutumizamo n’isukari itubutse.