Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Haruna Yasabye Umusifuzi Mpuzamahanga Kutabogama Abitewe N’Indonke
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Haruna Yasabye Umusifuzi Mpuzamahanga Kutabogama Abitewe N’Indonke

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 August 2022 8:12 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Haruna Niyonzima  usanzwe ari Kapiteni w’Amavubi n’uwa AS Kigali yaraye agiranye ikiganiro n’umusifuzi mpuzamahanga witwa Eric Mugabo gisa n’aho cyarimo no gutongana amusaba kutabogamira ku ikipe yamuhaye indonke.

Mu mukino uheruka wahuje APR FC na AS Kigali kuri Super Coupe.

Muri uyu mukino amakipe yombi yari yanganyije 0-0 mu minota 120.

Icyakora k’umunota wa 90 APR FC yabonye penaliti ku ikosa Haruna Niyonzima yakoreye uwitwa Niyibizi Ramadhan, umusifuzi wa Mbere wo ku ruhande, Mugabo Eric, amanika igitambaro avuga ko ari penaliti.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ni penaliti ya APR FC yatanzwe nyuma y’umupira Ramadhan yari ahawe na Manishimwe Djabel.

Yatewe na Byiringiro Lague, umunyazamu arayifata.

Haruna Niyonzima amaze kubona ko umusifuzi Eric Mugabo atanze iriya penaliti, yaramwegereye amubwira ko itari penaliti ndetse mu magambo ye [Haruna] yabwiye uyu musifuzi ko bakwiye kujya bareka za ruswa barya bagasifura neza.

Umunyamakuru wa UMUSEKE witwa Sadi yumvise ikiganiro bagiranye.

Haruna yagize ati: “Wasifuye nta kibazo ariko ntabwo ari yo.”

- Advertisement -

Uyu musifuzi yahise amusubiza ati “Nonese wari uje kubaza iki?”

Haruna nawe ati “Kandi ari njye ukoze umupira. Mujye mureka ibintu bya ruswa. What [….] Men.”

Umusifuzi arongera ati “Nonese wari uje kubaza iki?”

Haruna nawe ati “Mbaza kandi ubizi wowe. Wari uringaniye n’umurongo.”

Mu minsi ishize, Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier, yavuze ko kuba hari abasifuzi bashobora ‘kuba barya ruswa’ atari uko ibyo bagenerwa ngo bajye gusifura ari bike ahubwo ari ‘ubunyangamugayo bwabo buke’.

Nizeyimana Olivier Mugabo yavuze ko mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, bifiza gukomeza kuzamura ubumenyi bw’abasifuzi kandi bakabibutsa akamaro k’ubunyangamugayo mu kazi kabo.

TAGGED:APR FCAS KigaliFERWAFAHarunaNiyonzimaUmusifuzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida W’u Burundi Na Madamu Bagaragaye Mu Murima Bahinga
Next Article Rubavu: ‘Yatangaga’ Amafaranga Bagahishira Uruhare Rwe Muri Jenoside
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

APR FC Yatsinze Rayon Iyirusha Bifatika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rayon Igiye Kongera Kumvana Imitsi Na APR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Atlético de Madrid Yinjiye Muri Visit Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

APR BBC , UGB Na Dolphin BBC Ya Uganda Yabonye Intsinzi Mu Mikino Yo Kwibuka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?