Itangazo ryasohotse mu igazeti ya Leta yatangajwe kuri uyu wa Kabiri taliki 19, Nzeri, 2023 rigaragaza ibyo inama y’ubutegetsi y’Urukiko rw’ikirenga yanzuye ku ikoreshwa ry’ingingo z’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha zerekeye ubwumvikane bishingiye ku kwemera icyaha.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga niwe wasohoye ayo mabwiriza.
Yashingiye ku Itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 26 n’iya 27; ashingira ku Itegeko nᵒ 012/2018 ryo ku wa 04/04/2018 rigena imitunganyirize n’imikorere y’Ubutegetsi bw’Ubucamanza, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 3, agace ka 5.
Yabikoze amaze kubona ko ari ngombwa gushyiraho amabwiriza afasha inkiko n’ababuranyi gukoresha neza ingingo z’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha zerekeye ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha.
Icyakora ibi byemejwe binyuze mu nama Rusange y’Urukiko rw’Ikirenga yateranye ku wa 11/04/2023 imaze kubisuzuma no kubyemeza ashyizeho ayo mabwiriza.
Urwego rw’ubutabera buvuga ko ubwumvikane hagati y’abaregwa buramutse bukorewe mu nkiko bikozwe n’impande zihuriye ku idosiye runaka byafasha.
Intego ni uko imanza zgera mu nkiko zaba nke, ibindi bikajya bikemurwa bitabaye ngombwa ko abantu bafungwa.
Byose biri mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu magororero ariko nanone ubutabera bugakorwa mu rwego rwo kunga aho gufunga.
Indi nkuru wasoma:
Perezida Kagame Yakiriye Indahiro Ya Minisitiri w’Ubutabera Mushya
Kanda aha ayasome:https://www.minijust.gov.rw/index.php?