Ihuriro rya Politiki ryitwa Alliance Fleuve Congo rivuga ko uko ibintu byazagenda kose mu gihe kiri imbere, ari ngombwa ko ibiganiro bya Politiki-rigizemo uruhare rutaziguye- bizaba umuti urambye w’intambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa DRC.
Ribivuze nyuma gato y’inama yahuje Abakuru b’ibihugu bya EAC ni ibya SADC yabereye i Dar es Saalam kuri uyu wa Gatandatu tariki 8, Gashyantare, 2025.
AFC ivuga ko kuba hari abasirikare ba SADC boherezwa muri DRC gufasha ubutegetsi bwayo ari ikosa ryakozwe.
Mu gutanga impamvu, AFC, nk’umutwe wa politiki wa M23, ivuga ko icyagombaga gukorwa kigahabwa agaciro ari ukwita ku cyatumye ihagurukira kurwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ivuga ko impamvu za politiki zatumye ifata intwaro ari zo zagombye kwitabwaho, ibyo isaba bigakemurwa mu buryo bwa burundu.
Mu ibaruwa yashyizweho umukono na Corneille Nangaa uyobora AFC, uyu mutwe wanditse wibutsa amahanga ko intambara atari yo izarangiza ibibazo biri mu Burasirazuba bwa DRC ahubwo ko ibiganiro bya politiki-ugizemo uruhare rutaziguye- ari wo muti urambye.
Muri yo harimo igika kivuga ko ibibazo byose biri yo byatewe n’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi kuko ari we wabangamiye kandi ukibangamira Demukarasi mu gihugu.
Abayanditse bemeza ko abikora binyuze mu gutoteza igice kimwe cy’abaturage, kubangamira no kwikiza abanyapolitiki batavuga rumwe nawe no gukoresha umutungo kamere w’igihugu kugira ngo agume ku butegetsi.
Bavuga ko muri uwo mujyo, SADC nayo yahisemo gukorana nabo yiyumvamo barimo n’abo muri FDLR(Forces Démocratiques de Libération du Rwanda (FDLR), uyu ukaba umutwe w’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abo bahuje ingengabitekerezo yayo aho bari hose ku isi.
Iyo FDLR yanavuzwe muri raporo nyinshi ko yica abaturage ba DRC bo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda.
Abo muri AFC bemeza ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwahisemo gukoresha umutungo kamere wa DRC mu gushyira mu bikorwa imigambi ye.
Uwo mutungo kamere bavuga ni uw’ibirombe by’amabuye y’agaciro byo mu Ntara za Ituri na Lualaba.
AFC ishinja Tshisekedi kandi kwica abatavuga rumwe nawe barimo Depite Chérubin Okende, umucamanza Raphaël Yanyi n’abasirikare bakuru nka Jenerali Delphin Kahimbi na Timothée Mukunto Kiyana.
Imushinja kandi urupfu rw’abantu 50 bagize ikiswe “Agano la Uwezo” biciwe i Goma.
Mu ibaruwa ya AFC/M23 hamagana ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwakoranye kandi bugikorana n’abacanshuro baza kwica abenegihugu bakishyurwa na Leta.
Nubwo abo muri SADC bavuga ko bohereje ingabo muri DRC mu rwego rwo gutabarana kw’ibihugu biyigize, AFC ivuga ko itagizwe n’abantu bateye igihugu ahubwo ari abaturage baharanira ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa kandi ko n’Itegeko Nshinga ribibemerera.
Muri iyo baruwa, bongeye kubwira amahanga ko nta mahoro arambye azaboneka muri kariya Karere igihe cyose batazatumirwa ngo bavuge uko babona ibintu byagenda kandi ibyo basaba bishyirwe mu bikorwa.