Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hasomwe Misa Yo Kwibuka Imiryango 15,593 Y’Abatutsi Yazimye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Hasomwe Misa Yo Kwibuka Imiryango 15,593 Y’Abatutsi Yazimye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 May 2023 2:12 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu misa yasomewe kuri Cathédrale Saint Michel, Cardinal Antoine Kambanda yavuze ko ari ngombwa ko imiryango 15, 593 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ikazima burundu yibukwa mu buryo bwihariye.

Kwibuka imiryango y’Abatutsi yazimye burundu ni igikorwa ngarukamwaka gikorwa n’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG).

Uretse Cardinal Antoine Kambanda wayoboye iki gitambo cya misa, hari na Perezida  wa GAERG, Nkuranga Jean Pierre, abakozi ba GAERG, abakirisitu gatulika n’inshuti n’abavandimwe baje kwifatanya nabo.

Umuyobozi wa GAERG, Nkuranga Jean Pierre avuga ko icyatumye hategurwa kiriya gitambo cya Misa ari uko  hari benshi mu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari bizeye ko Imana itazabatererana.

Nkuranga ati: ‘‘Hari ikintu kimwe twizera, ni uko abacu bari aheza h’Imana. Kubera ko muri iriya nzira y’urupfu abenshi bihannye, abenshi barabatijwe, ndetse turabyibuka neza ko ku munota wa nyuma urupfu rwaje abantu basenze bagira bati ‘Nyagasani Isi iratwanze, ariko turabizi neza ko wowe utaturekura’’.

Nkuranga avuga ko iryo ari isengesho rya benshi mu bapfuye ndetse n’abarokotse.

Yavuze ko igitambo cya Misa nka kiriya kiba ari umunsi udasanzwe wo gushima Imana yarokoye abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko Imana ari yo yahaye imbaraga zidasanzwe ingabo zari iza RPA zayihagaritse.

Mu gutamba igitambo cya Misa, Cardinal Antoine Kambanda yavuze ko abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakazima bagomba kwibukwa mu buryo bw’umwihariko.

Yagize ati: “Akaba rero ari iby’agaciro gakomeye ngo twifatanye dufate uyu mwanya, tubibuke kandi tubasabire. Nabo aho bari baradusabira imbere y’Imana. Abo babyeyi, abo bavandimwe n’inshuti tuba twibuka, twemera ko badaheranwa n’urupfu’’.

Yakomoje ku bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko umuntu uvutsa undi ubuzima yibwira ko akemuye ikibazo aba yibeshya kuko baba bazahurira mu rubanza rw’Imana.

Mu maturo yatuwe muri kiriya gitambo cya Misa harimo ikarita y’u Rwanda igamije gusobanura ko nta musozi n’umwe w’u Rwanda utaramenetseho amaraso y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Hatuwe ‘umupira wa karere’ mu rwego rwo kwibuka abana bato  bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kuzirikana inzozi zabo n’imiryango bari kuzubaka, yarimbuwe itarashingwa.

Hanatuwe ‘urugori’ mu kuzirikana abari n’abategarugori bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri icyo gitambo cya Misa kandi hatuwe ‘ingabo n’icumu’ mu kuzirikana abasore b’intarumikwa n’abagabo barasaniraga u Rwanda n’imiryango yabo baharanira amahoro.

Batuye kandi inkoni yitwazwa n’abageze mu zabukuru mu rwego rwo kuzirikana abasaza n’abakecuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hanaturwa andi maturo atandukanye.

Imyinshi mu miryango y’Abatutsi yazimye ni iyahoze ituye mu cyahoze ari Kibuye, ubu ni mu Karere ka Karongi.

Mu mpera z’Icyumweru gitaha ni ukuvuga taliki 27, Gicurasi, 2023 abagize GAERG bazibukira imiryango yazimye, bikazabera ku rwibutso rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

TAGGED:AbatutsifeaturedGAERGImiryangoJenosideKibuye
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umubyigano W’Abafana Kuri Stade Waguyemo Abantu 12
Next Article Umunyemari Rusizana Afungiwe ‘Guhakana’ Ko Akorana N’Abakomeye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?