Hasomwe Misa Yo Kwibuka Imiryango 15,593 Y’Abatutsi Yazimye

Mu misa yasomewe kuri Cathédrale Saint Michel, Cardinal Antoine Kambanda yavuze ko ari ngombwa ko imiryango 15, 593 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ikazima burundu yibukwa mu buryo bwihariye.

Kwibuka imiryango y’Abatutsi yazimye burundu ni igikorwa ngarukamwaka gikorwa n’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG).

Uretse Cardinal Antoine Kambanda wayoboye iki gitambo cya misa, hari na Perezida  wa GAERG, Nkuranga Jean Pierre, abakozi ba GAERG, abakirisitu gatulika n’inshuti n’abavandimwe baje kwifatanya nabo.

Umuyobozi wa GAERG, Nkuranga Jean Pierre avuga ko icyatumye hategurwa kiriya gitambo cya Misa ari uko  hari benshi mu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari bizeye ko Imana itazabatererana.

- Advertisement -

Nkuranga ati: ‘‘Hari ikintu kimwe twizera, ni uko abacu bari aheza h’Imana. Kubera ko muri iriya nzira y’urupfu abenshi bihannye, abenshi barabatijwe, ndetse turabyibuka neza ko ku munota wa nyuma urupfu rwaje abantu basenze bagira bati ‘Nyagasani Isi iratwanze, ariko turabizi neza ko wowe utaturekura’’.

Nkuranga avuga ko iryo ari isengesho rya benshi mu bapfuye ndetse n’abarokotse.

Yavuze ko igitambo cya Misa nka kiriya kiba ari umunsi udasanzwe wo gushima Imana yarokoye abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko Imana ari yo yahaye imbaraga zidasanzwe ingabo zari iza RPA zayihagaritse.

Mu gutamba igitambo cya Misa, Cardinal Antoine Kambanda yavuze ko abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakazima bagomba kwibukwa mu buryo bw’umwihariko.

Yagize ati: “Akaba rero ari iby’agaciro gakomeye ngo twifatanye dufate uyu mwanya, tubibuke kandi tubasabire. Nabo aho bari baradusabira imbere y’Imana. Abo babyeyi, abo bavandimwe n’inshuti tuba twibuka, twemera ko badaheranwa n’urupfu’’.

Yakomoje ku bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko umuntu uvutsa undi ubuzima yibwira ko akemuye ikibazo aba yibeshya kuko baba bazahurira mu rubanza rw’Imana.

Mu maturo yatuwe muri kiriya gitambo cya Misa harimo ikarita y’u Rwanda igamije gusobanura ko nta musozi n’umwe w’u Rwanda utaramenetseho amaraso y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Hatuwe ‘umupira wa karere’ mu rwego rwo kwibuka abana bato  bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kuzirikana inzozi zabo n’imiryango bari kuzubaka, yarimbuwe itarashingwa.

Hanatuwe ‘urugori’ mu kuzirikana abari n’abategarugori bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri icyo gitambo cya Misa kandi hatuwe ‘ingabo n’icumu’ mu kuzirikana abasore b’intarumikwa n’abagabo barasaniraga u Rwanda n’imiryango yabo baharanira amahoro.

Batuye kandi inkoni yitwazwa n’abageze mu zabukuru mu rwego rwo kuzirikana abasaza n’abakecuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hanaturwa andi maturo atandukanye.

Imyinshi mu miryango y’Abatutsi yazimye ni iyahoze ituye mu cyahoze ari Kibuye, ubu ni mu Karere ka Karongi.

Mu mpera z’Icyumweru gitaha ni ukuvuga taliki 27, Gicurasi, 2023 abagize GAERG bazibukira imiryango yazimye, bikazabera ku rwibutso rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version