Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hatangajwe Umunsi Intambara Y’u Burusiya Na Ukraine ‘Izatangirira’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Hatangajwe Umunsi Intambara Y’u Burusiya Na Ukraine ‘Izatangirira’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 February 2022 7:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Raporo ibigo by’ubutasi by’u Bwongereza byagejeje ku Biro bya Minisitiri w’Intebe ivuga ko ku wa Gatatu w’Icyumweru gitaha, aribwo ingabo z’u Burusiya zateguye kuzatangiza intambara kuri Ukraine. Abongereza baba muri Ukraine no mu Burusiya ndetse no bihugu bituranye cyane n’ibi bihugu tuvuze haruguru, basabwe gutaha iwabo.

Leta zunze ubumwe z’Amerika nazo zasabye abaturage bazo gutaha. Abanyaburayi bakora mu Biro by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bakorera muri Ukraine nabo basabwe gutaha.

Ubwoba bw’uko u Burusiya bwarasa Ukraine vuba aha bwatumye Amerika yongera abasirikare yohereje muri Pologne. Yoherejeyo abandi 3,000 basanga abandi 1,700 bari bahasanzwe.

Amakuru y’uko Putin ateganya kuzatangiza intambara kuri Ukraine ku wa Gatatu taliki 16, Gashyantare, 2022 yatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru cyo mu Budage cyitwa Der Speigel kikavuga ko cyayakuye ku bakora ubutasi bo mu Bwongereza bayagisangije nyuma yo kuyageza mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ni amakuru kandi yabonywe n’izindi nzego z’ubutasi harimo na CIA akaba asobanura neza uko Abarusiya bateganya kuzatangiza urugamba ndetse yerekana n’imihanda bateganya kuzacamo.

Umujyanama mu Biro bya Perezida Joe Biden yatanze umuburo ku Banyamerika bari mu gice gishobora kuberamo intambara, ababwira ko babaye bakunda amagara yabo, bava muri icyo gice inzira zikigendwa kuko ngo Amerika itazaza kubatabara cyangwa kuhabakura.

Byatangajwe na Bwnaa Jake Sullivan.

Yagize ati: “ Turasaba Abanyamerika bari muri Ukraine kuhava vuba bishoboka! Ndagira ngo byumvikane neza, Umunyamerika uwo ari we wese uri muri Ukraine atahe niba akunda amagara ye. Mugomba gutaha kuko ibintu bishobora kuba bibi mu masaha ari hagati ya 24 na 48 ari imbere.”

Abanyamerika baba muri Ukraine basabwe kuzinga utwangushye bakahava vuba na bwangu

Sullivan yabwiye Abanyamerika bari muri kiriya gihugu kuhava bitaba ibyo bakazabyirengera.

- Advertisement -

Muri Ukraine naho ubwoba ni bwinshi kuko Meya wa Kiev yasabye abaturage gutangira kwitegura akaga gashobora kubageraho kuko bishoboka ko murandasi ishobora kuvaho, ibintu bigakomera ndetse n’ubucuruzi bukazahara, bityo ko ‘bagombye kumenya ko amazi atakiri yayandi bakoga magazi.’

Uyu Meya w’Umurwa mukuru Kiev witwa Vitali Klitschko yatangarije ubu butumwa kuri Telegram.

Mu Bwongereza n’aho ubwoba ni bwinshi.

Boris Johnson avuga ko ibintu bikomereye Abanyaburayi kuko u Burusiya bwambariye urugamba.

Mu Cyumweru gitaha biteganyjijwe ko ba Minisitiri b’ingabo z’ibihugu 30 bigize Umuryango wo gutabarana witwa OTAN/NATO bazahura bakicara bakemeranya icyo bagomba gukora ku kibazo cy’u Burusiya ibi bihugu bikomeje gufata nk’umushotoranyi ushotora Ukraine.

Inama ya ba Minisitiri b’ibihugu bigize OTAN/NATO izabera i Brussels mu Bubiligi, bikaba biteganyijwe ko izitabirwa n’Umunyamabanga w’Amerika ushinzwe umutekano Gen  Lloyd Austin.

Iby’iyi nama byatangajwe na Lt Gen John Deedrick umwe mu basirikare bakuru ba Amerika bakorera muri OTAN/NATO.

Lt Gen John Deedrick

Uyu mugabo mu minsi ishize yanduye icyorezo COVID-19.

Iriya nama igiye guterana mu gihe hari umwuka w’intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine, uyu mwuka w’intambara ukaba uhangayikishije cyane Amerika n’u Burayi.

Uku guhangayika niko guherutse gutuma Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ajya i Moscow n’i Kiev kuganira na bagenzi be bayobora u Burusiya na Ukraine ngo arebe uko yababwira bagacyemura ibintu mu mahoro.

Hari amakuru avuga ko muri iyi ntambara, u Burusiya bufite isezerano bwahawe n’u Bushinwa k’uburyo intambara yeruye iramutse irose, hari ukuntu Beijing yafasha Moscow.

Intambara y’amagambo imaze igihe kirekire hagati ya Moscow na Kiev yatumye ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi( u Burayi n’Amerika) bigira amakenga y’uko Vladmir Putin ashobora kugaba ibitero simusiga kuri Ukraine akayigarurira.

Izi mpungenge zatumye Amerika yohereza ingabo muri Pologne mu rwego rwo kwereka Abarusiya ko nibahirahira bakarasa kuri Ukraine Amerika izayitabara.

Icyakora Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga witwa Antony Blinken yavuze ko nta mugambi Amerika ifite wo kurasa mu Burusiya.

Abakurikiranira hafi uko ibintu bihagaze hagati y’u Burusiya, Ukraine, Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi n’Amerika, bavuga ko Amerika idashobora kurwana n’u Burusiya ngo birapfa Ukraine kandi nta nyungu zirambye iyifiteho.

Ikindi ni uko n’ibihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bidafite umurongo bihuriyeho wo guhangana n’u Burusiya kuko u Budage bwanze kwifatanya nabyo kandi ari cyo gihugu gikize kurusha ibindi mu Bumwe bw’u Burayi.

Perezida Biden yaraye agiranye ibiganiro n’Abakuru b’ibihugu 30 bigize OTAN/NATO

Ibi biha ubutegetsi bwa Putin akarusho mu ntambara y’amayeri  buri kurwana n’Abanyaburayi n’Abanyamerika.

Mu mpera z’umwaka wa 2021 Inzego z’iperereza zo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika zatangaje ko zifite amakuru ahagije yemeza ko ingabo z’u Burusiya ziri gutegura ibitero byeruye kuri Ukraine.

Uretse no kuba hari ingabo nyinshi z’Abarusiya ziri ku mupaka wa Ukraine(zahageze umwaka ushize), hari n’amakuru bivugwa ko yari yaragizwe ibanga n’ubutegetsi bw’i Moscow ariko yagiye hanze, yemeza ko hari umugambi wo gutera Ukraine igacibwa intege mu buryo budasubirwaho.

Ngo ubutegetsi bw’i Kiev( Umurwa mukuru wa Ukraine) buhora bubuza ubw’i Moscow kwisanzura mu karere u Burusiya buherereyemo.

Ingabo z’u Burusiya ziri ku mupaka wa Ukraine ngo ni nyinshi ku rugero rudasanzwe ndetse ziruta uko byigeze kugenda mu mwaka wa 2014 ubwo zigaruriraga Intara ya Crimea.

TAGGED:AmerikaBurusiyaBwongerezafeaturedIntambara
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yafunguye Umushinga Uzatanga Inzu 2400 Zo Guturamo
Next Article I Burera Umuturage Yafashwe Yagiye Mu Kabari Kandi Yanduye COVID
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?