Umutekano
Imitwe y’Abarwanyi Mu Burasirazuba Bwa DRC N’Aho Iherereye

Igice cy’i Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo kimaze imyaka myinshi cyaribasiwe n’imitwe y’abarwanyi. Ibiri niyo ikomeye kurusha iyindi arimo mu by’ukuri muri kariya gace hari imitwe y’abarwanyi ibarirwa mu Magana.
Imitwe y’abarwayi ibiri twavuze haruguru ko ikomeye kurusha iyindi ni ADF na FDLR n’ubwo uyu wa nyuma wacitse intege mu rugero runaka.
Muri duce twa Lubero na Beni ni ukuvuga mu gice kitwa Grand Nord hari imitwe y’abarwanyi ibarirwa muri 20.
Mu bice bya Masisi, Walikale na Rutshuru hari indi mitwe myinshi ariko ukomeye muri iki gihe ni uwitwaNduma Defense of Congo–Rénové (NDC-R).
Muri Ituli hari uwitwa Coopérative pour le développement au Congo (CODECO) watangiye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi muri 2017.
Iyi mitwe yose icyo ihuriyeho ni ugushaka amabuye y’agaciro kugira ngo iyagurishe n’ibihugu bikize bityo ishobore gukomeza kubaho.
Kugira ngo ibi bishoboke bisaba ko iriya mitwe iba ifite ibyo kurya, imiti n’intwaro.
Ibi byangombwa byose biboneka ari uko iriya mitwe isahuye kandi ikagira abo yica.
Kugeza ubu mu Burasirazuba bwa DRC habarirwa imitwe y’abarwanyi 120 ariko ishobora no kurenga kuko ivuka kenshi kandi henshi.
Abayobozi bakomeye biriya mitwe ni Amuri Yakutumba, Guidon Shimiray, Michel Rukunda, Janvier Karairi na Katembo Kilalo.




-
Politiki11 hours ago
Busingye Yemeje Ko u Rwanda Ari Rwo Rwishyuye Indege Yazanye Rusesabagina
-
Ubutabera1 day ago
Urukiko Rwanzuye Ko Rufite Ububasha Bwo Kuburanisha Rusesabagina
-
Mu mahanga2 days ago
Uwanditse Itangazo Rya Leta Ryo Kubika Ambasaderi W’u Butaliyani Yirukanywe
-
Icyorezo COVID-193 days ago
Abo Kwa Museveni Bakingiwe COVID-19
-
Imibereho Y'Abaturage3 days ago
I Bugesera Huzuye Uruganda Rw’Amazi Ruzaha N’Umujyi Wa Kigali
-
Ubutabera3 hours ago
Hari Inyandiko Yabonywe ‘Ivuga Ku Mugambi’ Wo Gutoroka Kwa Rusesabagina
-
Mu Rwanda3 days ago
Uvugwaho Kugurisha Umubiri w’Uwazize Jenoside Yarafunzwe
-
Ububanyi n'Amahanga2 days ago
Ikigo Ndangamuco Cy’Abafaransa Kigiye Kongera Gufungurwa Mu Rwanda