Guverinoma ibicishije muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi yasinyanye amasezerano n’Umuryango utari uwa Leta w’Abanyamerika witwa GiveDirectlyRw akubiyemo inkunga ya Miliyoni $150 zizahabwa abaturage mu myaka itanu.
Bizakorwa mu rwego rwo kubafasha guhangana n’ubukene no kubugabanya binyuze mu kubaha amafaranga atari inguzanyo ngo barebe uko bayikenuza.
Bizakorwa binyuze mu kiswe ‘Poverty Acceleration Co-Financing Basket Fund Framework Agreement’ kigamije kwihutisha kugabanya ubukene bukabije mu baturage bwazahaje kurusha abandi.
Aya masezerano y’ubufatanye azamara imyaka itanu akazashyiraho Ikigega rusange (Basket Fund) kizifashishwa mu gushora imari mu bikorwa byo guteza imbere imiryango ku rwego rw’uturere, by’umwihariko hakoreshejwe uburyo bwo gutanga amafaranga ku miryango itishoboye.
Intego ni ukugabanya ubukene ku kigero cya 25% mu turere dutanu dufite umubare munini w’abaturage batishoboye, mu murongo wa gahunda y’igihugu y’iterambere rirambye yitwa National Strategy for Transformation 2.
Utwo turere dukennye kurusha utundi ni Nyamagabe, Gisagara, Rusizi, Nyanza na Nyamasheke.
Miliyoni 150 z’amadolari (arenga miliyari 200 z’amafaranga y’u Rwanda, hashingiwe ku gipimo mpuzamahanga cy’ivunjisha) ni ishoramari rifatika mu rwego rwo kurwanya ubukene.
Iyo rishyizwe mu turere dufite ubukene bukabije rwongera amafaranga azenguruka mu bukungu bw’uturere, bikazamura ubushobozi bwo kugura bw’imiryango ikennye.
Bifasha abagize iyo miryango gushinga ubucuruzi na serivisi bito bigira uruhare mu kubinjiriza amikoro mu rugero runaka.
Ubushakashatsi bugaragaza ko amafaranga atangwa ku miryango akenshi ashorwa mu bikorwa byinjiza amafaranga birimo kugura ibikoresho by’ubuhinzi, korora cyangwa gutangiza ubucuruzi buto.
Ni uburyo kandi bufasha mu guherekeza imiryango itishoboye ikava mu bukene bukabije igana ku rwego rwo kwigira.
Ku rundi ruhande, ibi bigomba kugendana no guhugura abaturage bakamenya guhanga imishinga no kwirinda gusesagura.
Iyo ubukene bugabanutse ku kigero cya 25% mu turere twibasiwe cyane, bizamura igipimo cy’imibereho rusange no ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP), kuko abaturage benshi baba binjiye mu batuma ubukungu bw’igihugu bukomeza gukura.
Mu rwego rw’igenamigambi, iyi gahunda ihuye n’intego za NST2 zo kwihutisha iterambere rirambye rishingiye ku kuzamura imibereho y’abaturage no kongera umusaruro w’uturere.
Amasezerano hagati ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi n’umufatanyabikorwa GiveDirectlyRw ni intambwe mu kurwanya ubukene hifashishijwe uburyo bushya bushingiye ku gutanga amafaranga mu buryo butaziguye no ku rwego rw’uturere.
Mu buryo bw’ubukungu, ishoramari rirenga miliyoni 150 z’amadolari rifite ubushobozi bwo gutanga umusaruro ugaragara mu kuzamura imibereho, kongera umusaruro w’uturere no gushyigikira intego za NST2 zo kubaka ubukungu burambye kandi budaheza.

