Muri Hoteli Kigali Golf Resort iri i Nyarutarama hateranye inama yahuje inararibonye zigira Perezida Kagame inama zigize ihuriro bita Presidential Advisory Council (PAC).
Nawe ubwe yayitabiriye, aranayiyobora.
Yaganiririwemo uko hahangwa udushya mu rwego rwo kuzamura urwego rw’imibereho myiza y’Abanyarwanda n’iterambere ry’igihugu muri rusange.
Abayitabiriye baganiriye kandi ku bibera mu Karere u Rwanda ruherereyemo n’ibibera ahandi ku isi bigira ingaruka ku Rwanda zaba iziziguye n’izitaziguye.
Abagize iyo nama ni abahanga b’Abanyarwanda n’abanyamahanga basobanukiwe mu buryo bwuzuye dosiye zose zibera ku isi, bakamenya uko baziganiraho na Perezida Kagame mu rwego rwo gutuma u Rwanda rutekana kandi rugatera imbere.