Madagascar: Ingabo Zafashe Ubutegetsi 

Ingabo za Madagascar zatangaje ko guhera ubu ari zo zigenzura iki gihugu kiri mu kirwa kiri mu nyanja y’Abahinde.

Nicyo kitwa kinini kurusha ibindi ku isi.

Ingabo ziyobowe na Colonel Michel Randrianirina zatangaje ko zafashe ubutegetsi kugira ngo zishyire ibintu ku murongo nyuma y’uko butawe na Andri Rajoelina wahungiye mu Bufaransa ariko mu gace kataratangazwa.

Randrianirina yagize ati: “Twafashe ubutegetsi.”

Yahise asesa Sena n’Itegeko Nshinga ariko ntiyakora ku Nteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite.

Aba bagize uruhare mu gutangaza ko Rajoelina atakiri Perezida wa Madagascar nyuma y’uko uyu nawe yari yatangaje ko asheshe Inteko.

Andrie Rajoelina w’imyaka 51 y’amavuko yahunze igihugu nyuma yo kotswa igitutu n’urubyiruko rwatangiye imyigaragambyo mu mpera za Nzeri, 2025 rusaba guhabwa amashanyarazi n’amazi bihagije mu baturage.

Amakuru yatangajwe kuri uyu wa Mbere Tariki 13 Ukwakira na Radio France Internationale na Reuters yavugaga ko indege y’ingabo z’Ubufaransa yaramuhunganye imujyana mu gace kataratangazwa kugeza ubu.

Iyi myigaragambyo irasa n’ibihutse kuba muri Nepal no muri Maroc.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version