Hari igice cy’ishyamba rya Nyungwe kireba mu Murenge wa Bweyeye muri Rusizi kibasiwe n’inkongi.
Twagerageje kuvugisha umuyobozi mukuru wa Pariki ya Nyungwe witwa Protais Niyigaba ngo agire icyo abitubwiraho ariko nta gisubizo turabona.
Icyakora Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kwita ku mashyamba( Rwanda Forestry Authority) witwa Concorde Nsengumuremyi avuga ko kugeza ubu bataramenya icyateye iriya nkongi ariko ngo ibarura rya mu gitondo kuri uyu wa Kabiri taliki 22, Kanama, 2023 habarurwaga hegitari umunani(8).
Nsungumuremyi avuga ko kuba ririya shyamba ryahiye ari igihombo ku Rwanda no ku isi muri rusange kubera ko risanzwe ricumbiye ibinyabuzima bw’amoko atandukanye.
Ati: “ Nk’uko ubizi ririya shyamba riri mu mashyamba afitiye isi akamaro kubera ko ari ishyamba ry’inzitane rihoramo imvura igatanga umwuka abantu bakeneye. Kuba ryahiye rero ni ikibazo kubera ko, nk’uko ubyumva, hari amoko y’ibiti, inzoka n’ibindi binyabuzima byahatikiriye.”
Iri shyamba rivuzweho gushya mu gihe hari umugambi w’uko Pariki ya Nyungwe iri gusabirwa gushyirwa ku bigize umurage w’isi.
Andi makuru kuri iyi ngingo turakomeza kuyakurikirana…