Akingeneye Janvière w’imyaka 29 y’amavuko wabaga mu Muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside barangije Kaminuza witwa GAERG abantu bamusanze mu mugozi yapfuye. Bamwe bavuga ko yiyahuye abantu bakavuga ko yishwe.
Amakuru atangaza ko nyakwigendera akomoka mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza akaba yibanaga mu nzu yabagamo mu Mudugudu wa Nyagatare II, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, mu Karere ka Nyagatare.
Nyina witwa Winfrida Mukarubega yabwiye Kigali Today ko umwana we nta muntu yari afitanye nawe ibibazo cyangwa ngo abiterwe n’indi mibereho iyo ari yo yose ku buryo byatuma yiyahura.
Nyuma yo kumva amakuru y’urwo rupfu, Nyina n’abaturanyi bihutiye kujya umukobwa wabo yari acumbitse ngo barebe uko byifashe basanga RIB yajyanye umurambo we, bawukurikiranira ku bitaro bya Nyagatare ariko naho ntibemererwa kuwureba.
Bivugwa ko Akingeneye Janvière yari umunyamuryango wa GAERG, ugizwe n’abahoze ari abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, muri ‘Famille’ yitwa Inkesha.
Umubyeyi we muri iyo Famille witwa Janvier Murenzi nawe yabwiye bagenzi bacu ko iyo nkuru yabaciye umugongo, babanza kutemera ibyayo.
Bemeza ko kuko yari umukobwa uhorana ibyishimo ku buryo ‘bigoye’ kumubona ababaye.
Abo muri Famille Inkesha bavuga ko umukobwa wabo yari umuntu usabana ku buryo iyo aza kugira ikibazo kimukomereye hari abari kuba babizi.
Yari asanzwe kandi afasha bagenzi be bafite ibibazo byo mu mutwe guhangana nabo.
Nta rundi ruhande ruragira icyo rutangaza ku rupfu rwa Akingeneye kandi amakuru avuga ko yaraye ashyinguwe kuri uyu wa Gatanu taliki 22, Ugushyingo, 2024.
Akingeneye Janvière yize kuri IPRC Tumba, ubu yitwa RP Tumba College of Technology.
Yari ashinzwe iby’ikoranabuhanga( Information Technology, IT) mu muryango utari uwa Leta witwa ‘ICAP at Columbia University’ ukorana na Minisiteri y’Ubuzima mu Karere ka Nyagatare.
Iby’urupfu rwe bivuzwe nyuma y’urundi rupfu rw’umubyeyi wari wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu Karere ka Ngoma ahitwa Rukumberi wishwe acibwa umutwe.
Umugabo ukurikiranyweho kumwica yavuze ko yamuciye umutwe kuko yangaga ko ishusho ye( uwo uvugwaho kwica) yazaguma mu mboni y’uwo yishe bikazaba igihamwa mu rukiko.
Yavuze ko ari ko abantu bari baramubwiye.