Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bucyibaruta Laurent Wari Perefe Wa Gikongoro Agiye Gutangira Kuburanishwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Bucyibaruta Laurent Wari Perefe Wa Gikongoro Agiye Gutangira Kuburanishwa

Last updated: 02 June 2021 7:46 pm
Share
SHARE

Kera kabaye, Ubucamanza bw’u Bufaransa bwemeje ko Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu mwaka utaha azatangira kuburanishwa ku byaha akekwaho.

Byemejwe ko urubanza rwe ruzatangira ku wa 9 Gicurasi 2022, mu rukingo rw’ibanze rwa Paris.

Mu Ukuboza 2018 nibwo umucamanza Alexandre Baillon yemeje ko Bucyibaruta atangira kuburanishwa. Ni icyemezo cyari kimaze igihe gitegerejwe na benshi.

Urubanza rwa Bucyibaruta ni rumwe mu zo Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, ICTR, rwahaye u Bufaransa ngo buziburanishe mu myaka 13 ishize. Kuva ku wa 20 Ugushyingo 2007 nta kintu cyari cyagakozwe.

Laurent Bucyibaruta yavutse mu 1944, aba perefe wa Gikongoro ku wa 4 Nyakanga 1992.

Yari umurwanashyaka ukomeye wa MRND, akaba n’umukuru w’interahamwe zishe Abatutsi mu 1994 muri iriya perefegitura.

Ashinjwa ko abatutsi basaga 50.000 biciwe mu ishuri rya Murambi ku itegeko rye. Ngo yabanje kubashishikariza kuhahungira bizezwa kuhafashirizwa, ariko nyuma baza kuhicirwa n’abajandarume, abapolisi n’interahamwe.

Ashinjwa kandi uruhare mu kwica Abatutsi muri paruwasi za Cyanika na Kaduha, kimwe n’abatutsi biciwe i Kibeho.

U Bufarasa bwashinjwe kenshi kugenda biguru ntege mu gukurikirana imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi kubona ibimenyetso bitarananiranye.

Dosiye ya Bucyibaruta Laurent yoherejwe mu Bufaransa mu 2007, ariko nyuma y’imyaka irenga 10 urubanza rwari rukiri mu iperereza ry’ibanze.

Yahungiye mu Bufaransa mu 1997.

Mu ruzinduko aherukamo mu Rwanda, Perezida Emmanuel Macron yagaragaje ko yemera uruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yizeza kongera mbaraga mu gukurikirana abayigizemo uruhare.

TAGGED:Bucyibaruta LaurentEmmanuel MacronfeaturedJenosideKibehou Bufaransa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyempano Mu Ikoranabuhanga Bahawe Amahirwe Yo Gukarishya Ubwenge
Next Article Benjamin Netanyahu Mu Mayira Abiri
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?