Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 16 yafatiye mu turere tunyuranye ibakurikiranyeho kwiba inka. Guhera muri Nzeri, 2024 kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, Polisi yavuze ko hibwe inka zirenga 100.
Abo bantu bibaga izo nka bakazibaga mu rwego rwo kizishinyagurira.
Uturere ubwo bujura bwakorewemo ni Gasabo, Nyarugenge, Rulindo, Gicumbi na Gakenke.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko ubujura bw’inka ari ikibazo ku bari bazitunze bakazibwa kuko bibahombya amafaranga mu buryo bwinshi.
ACP Boniface Rutikanga yagize ati: “ Twagira ngo tubagezeho bamwe mu bantu nibura tuzi ko bagize uruhare muri ibi bikorwa bigayitse, bisubiza inyuma imibereho myiza y’Abanyarwanda”.
Avuga ko ubujura nk’ubu bubangamira gahunda z’igihugu zo guteza imbere abaturage.
Iyo umuntu yibwe itungo iryo ari ryo ryose, nk’uko Rutikanga abivuga, rimuhombya ifumbire n’amafaranga cyangwa ikindi cy’ingirakamaro yari burikuremo.
Umuvugizi wa Polisi avuga ko kuva muri Nzeri kugeza ubu hari inka 100 zibwe zirabagwa.
Ubujura, gukubita no gukomeretsa nibyo byaha biza imbere mu bikorerwa mu Rwanda kandi abenshi mu bakora ibyaha mu Rwanda ni urubyiruko.
Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika Angélique Habyarimana aherutse kubwira itangazamakuru ko ibi bigira ingaruka ku gihugu kuko n’abafungwa bazira ibyo byaha nabo baba ari urubyiruko kandi ari narwo mbaraga z’igihugu.