Henshi Mu Rwanda Hateganyijwe Umuyaga Mwinshi

Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere, Rwanda Meteorological Agency, kiraburira Abanyarwanda ko guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 19, Mata, 2021 kugeza ku wa Mbere tariki 19, Mata, 2021 umuyaga mwinshi uzahuha mu turere 17.

Kiriya kigo kivuga ko uriya muyaga uri bube ufite hagati ya metero esheshatu(6) na cumi n’ebyiri ku isogonda(12).

Uriya muyaga uriganza mu turere tw’Amajyaruguru, Amajyepfo y’Intara y’i Burasirazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo y’Intara y’ i Burengerazuba, mu Mayaga, mu Karere ka Musanze, Burera na Gicumbi.

Abanyarwanda batuye turiya turere baraburirwa ko uriya muyaga uzangiza ibimera  n’ibihingwa, umukungugu ukabangamira ingendo zabo cyangwa ukaba wakwangiza ubuzima bwabo, ahandi umuyaga ushobora kuza kugurukana ibisenge cyangwa ukagusha amapoto y’amashanyarazi, ibiti bikarimbuka bikagwa mu mihanda n’ibindi.

- Advertisement -

Uturere uriya muyaga uri bucemo ni utu dukurikira:

Musanze, Burera, Nyabihu, Rubavu, Ngororero, Rutsiro, Nyamasheke, Rusizi, Gisagara, Bugesera, Ngoma, Kirehe, Nyagatare, Gicumbi na Gatsibo.

Uturere turi bwibasirwe n’umuyaga turi mu ibara ry’umuhondo

Umuyaga ni iki? Uba mwinshi kubera iki?

Umuyaga ni umwuka wavuye mu gace runaka ukajya mu kandi. Umwuka uba umuyaga bitewe n’uko utaremereye bityo bigatuma uyega(kuyega: to move).

Mu buryo busanzwe, umwuka uba uri ku butaka cyangwa se hafi yabwo utuje, kuko uba uremereye bitewe n’ubuhehere bwawo.

Ubuhehere bw’umwuka nibwo abahanga bita préssison atmosphèrique. Iyo umwuka ukonje uguma hasi, umuntu akumva ubukonje.

Icyo gihe akenshi igice cy’uwo mwuka wo hejuru kiba gishyushye mu rugero runaka.

Iyo ubushyuhe busimbuye ubukonje ku rwego rwo hejuru bitewe n’izuba, bituma wa mwuka utakaza uburemere(kuko ikintu gikonje kiraremera) noneho ugatangira kugenda, uva mu gace kamwe ujya mu kandi.

Aha niho umuyaga uvukira, icyari umwuka kigahinduka umuyaga.

Umuyaga nawo ugira ubukonje cyangwa ubushyuhe bitewe n’aho uturutse.

Dushingiye kuri iyi ngingo tuvuzeho nyuma, bivuze ko umuyaga uhuha mu bice bya Musanze, Burera, Nyabihu, Ngororero na Rutsiro, uba ukonje n’aho umuyaga w’i Bugesera, Nyagatare, na Gatsibo ukaba ushyushye cyane ugereranyije n’uwuha muri Kirehe na Ngoma cyangwa gisagara.

Indi ngingo abantu bagomba kumenya ni uko umuyaga ushyushye ari wo wihuta kurusha ukonje kandi umuvuduko wawo niwo nyirabayazana wo gusenya ibikorwa remezo cyangwa imyaka nk’uko bikunze kuba mu Karere ka Kirehe n’aka Ngoma.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version