Utubari Muri Uganda ‘Ntituzafungura Vuba’-Museveni

Perezida Museveni yanditse ko abahanga mu by’ibyorezo bamugiriye inama y’uko utubari two mu gihugu cye tutazafungura byibura 80% by’abasaza n’abakecuru bangana na miliyoni 3.5 bidakingiwe ndetse ngo miliyoni imwe kuri ebyiri  z’abafite munsi y’imyaka 50 ibe yarakingiwe.

Museveni avuga ko n’ubwo igihugu cye gikeneye ko ibintu byose bisubira mu buryo, abantu bakongera kwidagadura, ariko Guverinoma itahubuka ngo ihe abantu kwidagadura kuko COVID-19 igihari.

Yanditse ko mu rwego rwo kubuza ko abantu be bakomeza kwandura no kwanduzanya kiriya cyorezo, ingamba zirimo n’umukwabo, zigomba gukomeza kubahirizwa.

Abatuye Uganda bagomba kuba bari mu  ngo zabo saa tatu z’ijoro(9:00pm) bagatangira ingendo za kumi n’imwe n’igice za mu gitondo(5:30am).

- Advertisement -

Uko COVID-19 yifashe muri Uganda ugereranyije n’umubare w’abayituye…

Worldmeters.info ivuga ko muri iki Uganda ituwe n’abaturage  46,867,258.

Mu mwaka wabanjirije uwo Museveni yafatiye ubutegetsi ni ukuvuga mu mwaka wa 1985, Uganda yari ituwe n’abaturage 14,559,355.

Aha twibukiranye ko Museveni yafashe ubutegetsi muri 1986, manda aherutse gutsindira ikazarangira ategetse Uganda imyaka igera kuri 40.

Imibare itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, WHO/OMS, ivuga ko abantu 41, 263 ari bo bamaze kwandura kiriya cyorezo muri Uganda.

Ni mu cyegeranyo cyaryo kitwa WHO Coronavirus(COVID-19) Dashboard

Imibare ya WHO/OMS

Mu masaha 24 ashize( ni ukuvuga agize itariki ya 16, Mata, 2021) handuye abantu 26.

Kuva kiriya cyorezo cyagera muri Uganda kimaze guhitana abantu 338.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version