Inkongi imaze iminsi mu mujyi wa Hong Kong imaze guhitana abantu 44 abandi 270 bakomeretswa n’ibibatsi byayo. Hagati aho hari abakoze mu bigo by’ubwubatsi batawe muri yombi kugira ngo babazwe icyabateye kubaka inzu zidashobora guhangana n’inkongi.
Intara ya Hong Kong yibasiwe n’iriya nkongi ni iyitwa Tai Po kandi BBC yanditse ko abenshi mubo yahitanye ari abageze mu zabukuru batashoboye guhunga mu buryo bworoshye.
Inzu zakongowe n’iyo nkongi ahanini zari zubakishijwe ibikoresho bidashobora kwihanganira umuriro w’inkekwe birimo ibyo bita ‘mesh’ bikozwe muri pulasitike ndetse n’amabati akozwe muri iki kinyabutabire.
Ibi bikoresho bidakomeye biri mu bivugwaho gutiza umurindi ibirimi by’umuriro bigakwiragira vuba.
Abashinzwe kurwanya inkongi bamaze hafi amasaha 18 barwana nayo ngo barebe ko yahosha ntikomeze kwadukira izindi nyubako ziri hafi y’ahitwa Wang Fuk Court.
Imibare bagenzi bacu ba BBC bahawe n’ubuyobozi, ivuga ko hafi 40% by’abantu 4,600 babaga mu nzu yibasiwe n’iyi nkongi yitwa Wang Fuk Court ari abageze mu zabukuru bafite byibura imyaka 65 kandi iyi nyubako irakuze kuko yubatswe mu mwaka wa 1980.
Inkongi ikomeye yaherukaga gukongora inyubako za Hong Kong yabaye mu myaka 63 ishize, icyo gihe hari mu mwaka wa 1962 ubwo agace ktwa Sham Shui Po kibasirwaga nayo.
Gusa mu Ugushyingo, 1996 nabwo undi muriro watwitse inyubako yitwa Garley Building iri ahitwa Kowloon ihitana abantu 41 abandi 81 barakomereka.
Icyakora inkongi ikomeye kurusha izindi zose zizwi mu mateka ya Hong Kong yabaye mu mwaka wa 1948 itwika igorofa rigeretse gatanu yica abantu 176, ibintu byinshi by’agaciro kanini biratikira.