Abana bafite imyaka itanu cyangwa munsi yayo bo muri teritwari ya Masisi n’iya Rutshuru bugarijwe n’indwara y’iseru. Abaganga bavuga ko kimwe mu biyitiza umurindi ari ubukene bugendana n’uko nta bikorwaremezo biri mu gace abo bana babarizwamo bityo gukingira abana bikagorana cyane.
Intambara iri muri iki gice cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo cyo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru yatumye ababyeyi batabona uko bavuza abana babo, indwara zirabazahaza.
Nubwo imiryango itari iya Leta n’inzego za Leta zikora uko bishoboka ngo zikumire ko iyi ndwara ikwira henshi, ntibiyibuza kwibasira abo bana.
Hagati ya Mata n’Ugushyingo, 2025 habaruwe abana 3,000 banduye iseru, bakaba baritaweho n’Umuryango w’abaganga batagira imipaka witwa Les Médecins sans Frontières (MSF).
Abo baganga basaba Leta kuborohereza muri ako kazi, ikabafasha kugeza iyo miti mu bice birimo abana bafite ibyago byinshi byo kwandura cyangwa kwanduzanya iyo ndwara.
Ibice byugarijwe cyane ni iby’ahitwa Katoyi na Kirotshe ( ni muri Masisi), ahamaze kubarurwa abarwayi 1 856, bakaba baratangiye kwitabwaho hagati y’Ukwakira n’Ugushyingo kuri hafi kurangira.
Mu bice bya Binza ( muri Rutshuru) naho abana ntiborohewe kuko hamaze kubarurwa abana 1 195 barimo 355 barembye.
Muri aka gace kandi, hagati y’Ukwakira kugeza rwagati mu Ugushyingo hari abantu 756 bagaragaweho iyi ndwara kandi biganjemo abana bafite munsi y’imyaka itanu.
Abaganga babwiye Radio Okapi ko imibereho mibi y’abatuye mu bice iyi ndwara iherereyemo iri mu bituma imibiri yabo ibura ubudahangarwa ikibasirwa n’iseru n’izindi ndwara.
Ibi byiyongeraho ingorane zigendana n’imiterere y’imihanda yo muri ibi bice bigatuma kugeza inkingo ku bana bigorana cyane.
Imiterere mibi y’imihanda irushaho kuba mibi bitewe n’umutekano muke uba uri henshi muri ibyo bice.
Hari umuganga wo mu Rwanda utashatse ko tumutangaza amazina wabwiye Taarifa Rwanda ko ubusanzwe iyi ndwara yandura cyane kuko iba ishobora gukwira mu bantu benshi hagati y’iminsi itatu n’iminsi 10.
Ikinyamakuru kivuga ku buzima bw’abana cyo muri Amerika kitwa Children’s Health Care for Atlanta kivuga ko n’abantu bakuru baba bafite ibyago byo kurwara iseru.
Iseru iterwa na virusi iri mu muryango bita paramyxovirus, igakurira mu nyama zirimo ibihaha no mu ijosi kandi iyi ndwara ni iy’abantu gusa kuko nta tungo cyangwa indi nyamaswa iyirwara.
Umuhati wo kuyirwanya ku rwego rw’isi wagize imbaraga cyanecyane guhera mu mwaka wa 2000 kandi kuva icyo gihe abo yahitanaga bavuye ku bantu 548,000 bagera ku bantu 158,000.
Kimwe mu bimenyetso bikomeye by’iseru ni umuriro mwinshi utangira kugaragara ku murwayi hagati y’minsi 10 na 12 nyuma y’uko virusi igeze mu maraso ye.
Umurwayi kandi agira amaso atukuye, akagira ibicurane bikomeye ndetse akagira uduheri ku matama no ku ijosi.
Iyi ndwara no mu Rwanda yarahigeze ndetse nta gihe kinini cyane gishize ivuzwe mu Karere ka Rubavu gasanzwe gaturanye na Repubulika ya Demukarasi ya Congo aho iri kuvugwa muri iki gihe.
Ahandi iherutse kuvugwa vuba aha ni mu igororero rya Nyarugenge ndetse byabaye impamvu yatumye hari abagororwa bataburanishirijwe mu byumba bisanzwe ahubwo hakoreshwa ikoranabuhanga ngo biregure.
Hari muri Mata, 2025 ubwo uwari Umuvugizi w’Urwego rw’Igororero mu Rwanda(RCS) CSP Thérèse Kubwimana yahamirizaga itangazamakuru ko iyi ndwara iri muri iryo gororero.