Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hotel n’Utubari Dukomeye Muri Kigali Byaciwe Miliyoni 3 Frw
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Hotel n’Utubari Dukomeye Muri Kigali Byaciwe Miliyoni 3 Frw

admin
Last updated: 07 January 2022 9:17 am
admin
Share
SHARE

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje ko ibigo 18 birimo hotel, utubari n’ibindi byakira abantu bimaze guhanirwa kurenga ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19, bihabwa ihano birimo kwihanangiriza, gufungirwa no gucibwa ihazabu yose hamwe imaze kugera kuri 3,150,000 Frw.

Itangazo RDB yasohoye kuri uyu wa Kane rigaragaza ko ibigo byafungiwe by’agateganyo igihe kiri hagati y’icyumweru kimwe n’amezi atatu, binacibwa ihazabu iri hagati ya 150,000 Frw na 300,000 Frw.

Birimo Airport Inn Motel y’i Kanombe, yahanishijwe gufunga by’agateganyo igihe cy’amezi atatu no gutanga ihazabu ya 150,000 Frw.

Amans Hotel yo ku Kimihurura yo yahanishijwe gufunga by’agateganyo igihe cy’ukwezi, kimwe na Canal Olympia yo ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

Canal Olympia ni inyubako iberamo ibitaramo, ikagira n’ahantu hihariye hashobora kureberwa sinema.

Mu mahoteli, Chez Lando Hotel y’i Remera yahanishiwe gufunga by’agateganyo igihe cy’icyumweru kimwe no gutanga ihazabu y’amafaranga 150,000 Frw.

Ni mu gihe Hotel Tech ya Kabeza yahanishijwe gufunga by’agateganyo igihe cy’ukwezi no gutanga ihazabu y’amafaranga 150,000 Frw.

Colours Club Spa and Garden Resort y’i Kibagabaga mu Karere ka Gasabo yahanishiwe gufunga by’agateganyo igihe cy’ukwezi.

Igitego Apart Hotel yo muri Kicukiro yo yahanishijwe kwihanangirizwa no gutanga ihazabu y’amafaranga 300,000 Frw, kimwe na Parador Boutique Hotel ya Kicukiro – Sonatubes.

Ni mu gihe Pegase Resort Inn yo ku i Rebero yahanishijwe gufunga by’agateganyo igihe cy’ukwezi no gutanga ihazabu ya 150,000 Frw, kimwe na Rebero Resort.

T2000 Hotel yo muri Nyarugenge nayo yahanishijwe kwihanangirizwa no gutanga ihazabu ya 300,000 Frw.

Akabyiniro kazwi nka People Club ko ku Kacyiru ko kahanishiwe gufunga by’agateganyo igihe cy’amezi 3 no gutanga ihazabu y’amafaranga 150,000 Frw.

Ni nyuma yo gusanga abantu benshi barimo kubyiniramo mu gihe hari hamaze gufungurwa utubari, utubyiniro tugifunze.

Papyrus Restaurant Bar and Night Club ya Kimihurura yo yahanishijwe kwihanangirizwa no gutanga ihazabu ya 300,000 Frw. Ni kimwe na Pili Pili Invest Ltd ya Kibagabaga na La Villa Cafe & Suites ya Nyarutarama.

Repub Lounge ya Kimihurura yo yahanishijwe gufunga by’agateganyo igihe cy’ukwezi no gutanga ihazabu ya 150,000 Frw, kimwe na Inka Steakhouse ya Kimihurura.

Ni nacyo gihano kandi cyahawe Select Boutique Restaurant ya Kimihurura.

RDB yaburiye ibigo by’ubukerarugendo n’ibindi byakira abantu ko bigomba kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwirinda icyorezo cya COVID-19, bitabaye ibyo bigafatirwa ibihano bikomeye.

Yakomeje iti “RDB iributsa kandi ibyo bigo ko kutubahiriza amabwiriza ariho yo kwirinda bishobora kubaviramo ibihano birimo gucibwa ihazabu cyangwa gufungirwa by’agateganyo ibikorwa.”

Yasabye ibi bigo kubahiriza amabwiriza arimo guhana intera, gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa aho bikenewe kandi, cyane cyane, bubahiriza amasaha yo kugera mu rugo.

Yakomeje iti “Abazafatwa batabyubahirije na bo bazahanwa.”

 

 

TAGGED:featuredHotelRDB
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Ya Tanzania Yeguye
Next Article Igisirikare Cya Uganda Cyatangiye Iperereza Kuri Andrew Mwenda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

General Kabandana Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?