Hoziyana Yashyize Indirimbo ‘Tugumane’ Mu Giswayili

Bamwe mu baririmbyi ba Hoziana

Korali Hoziana ivuga ko yahinduye mu Giswayili indirimbo yayo yamenyekanye kurusha izindi yise Tugumane Mwami. Mu Giswayile bayise  “Kaa Nami”.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo ubuyobozi bwa Hoziana bwatangaje ko iyo ndirimbo yashyizwe ku mugaragaro.

Gusohora indirimbo “Kaa Nami” biri mu rwego rwo kwagura aho ubutumwa bwiza buririmbiwe mu Rwanda bugera mu Karere ruherereyemo.

Hoziana yo ku ntangiriro

Si Hoziana iri kubikora itya gusa kuko n’umuhanzi Israel Mbonyi nawe amaze iminsi akora indirimbo mu Giswayili kandi zakunzwe muri Kenya no muri Tanzania.

- Kwmamaza -

Léa Mukandangizi, Perezida wa Korali Hoziana ati: “Twakiriye ubuhamya bwinshi bw’abumvise indirimbo ‘Tugumane’. Ni indirimbo itera umuntu kugira icyifuzo cyo kugendana n’Imana. Binyuze muri ‘Kaa Nami’, twifuza gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza mu buryo burenga imbibi z’igihugu.”

Léa Mukandangizi, Perezida wa Korali Hoziana

Mukanganizi avuga ko iriya ndirimbo ibimburiye izindi zizashyirwa mu Giswayili, ururimi rukoreshwa n’abantu bari hagati ya Miliyoni 150 na 200, rukaba ururimi ruvugwa ahanini muri Kenya no muri Tanzania.

Yemeza ko mu gihe gito kiri imbere hazasohora izindi ndirimbo ziri muri uru rurimi.

Chorale Hoziana yabanje kwitwa Korali Gasave, ikaba yaravutse mu mwaka 1978.

Ni imwe muri Korali zikomeye mu Rwanda kubera imyaka imaze  iririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Cholari Hoziana mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi( Ifoto@Prince Ebembo).

Yatangiye ikorera muri Nyarugenge kugeza n’ubu, bikavugwa ko yatangiranye n’Itorero rya Pentekote mu Rwanda ubwo ryatangiraga ivugabutumwa mu mujyi wa Kigali.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version