Abari bahagarariye M23 mu biganiro byateguraga ibindi bizaba mu mpera za Mata, 2025, baravugwaho kubivamo kubera impamvu z’uko hari ibyo batemeranyije kandi bikomeye.
Bivugwa ko kuri uyu wa Kabiri tariki 22, Mata, 2025 ari bwo abari bahagarariye M23 mu biganiro byaberaga i Doha muri Qatar bayobowe na Bertrand Bisiimwa bagarutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Ikindi ni uko nta kintu kigaragara wavuga ko impande zombi zagezeho mu gihe cy’ibyumweru nka bibiri zari zimaze ziganira.
Amakuru agera kuri Radio Okapi avuga ko ingingo ikomeye yateye kutumvikana igatuma ibiganiro bihagarara ari iyerekeye kumvikana ku bigomba kujya mu itangazo rusange ry’ibyemejwe.
Uruhande rwa Leta ya DRC rushaka ko muri iryo tangazo hagaragaramo ko hazaba inama izahuza Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi baganira kuri M23 ariko yo ikavuga ko ibyo bitakunda kuko ibyo iganira na DRC bitareba u Rwanda.
M23 yemeza ko yazanywe no kuvuga ibibazo byayo, ko itaje kuvuga itumwe cyangwa ivugira u Rwanda.
Indi ngingo batumvikanyeho ni iy’uko impande zombi zigomba gukora ku buryo imitwe yose y’abarwanyi ishyira intwaro hasi, ibintu M23 itemera kuko ishinja DRC nayo gufasha indi mitwe myinshi iyirwanya.
M23 isaba ingabo za DRC n’abo bafatanyije barimo aba Wazalendo kuva muri Walikale, ikavuga ko kuba yaremeye kuhava ubwo yabisabwaga ari ikimenyetso cy’uko ishaka amahoro.
Radio Okapi yanditse ko ingingo ikomeye yatumye abo muri M23 bahitamo kuba bavuye mu biganiro ari uko ibyo bari baragejeje ku muhuza ngo azabirebeho na mbere yo kuganira na DRC byirengagijwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu, bityo rero ngo kuganira ntacyo byazageraho mu gihe ibintu byifashe bityo.
M23 ivuga ko kugira ngo izagaruke mu biganiro bizasaba ko ubutegetsi bwa Kinshasa bugena abandi bantu bashobora kuyitega amatwi, bakumva ibyifuzo byayo, aho kugira ngo haze abantu batumva neza icyabazanye.
Ntacyo abahuza bo muri Qatar baratangaza kuri iyi ngingo.