Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Human Rights Watch Nayo Yemeje Ubufatanye Bw’Ingabo Za DRC Na FDLR
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Human Rights Watch Nayo Yemeje Ubufatanye Bw’Ingabo Za DRC Na FDLR

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 October 2022 7:26 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Burenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW) wasohoye raporo ivuga ko mu bihe bitandukanye, ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zahaye ibikoresho n’amafaranga abarwanyi ba FDLR ngo bazifashe kurasa M23.

Imikoranire itaziguye hagati ya FDLR n’ingabo za DRC yavuzwe kenshi ariko ubutegetsi bw’i Kinshasa bukabitera utwatsi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye Bwana Claver Gatete ahurutse kubivuga, ariko ubuyobozi bwa DRC burabihakana.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2022 turimo Taarifa yasohoye inkuru yavugaga ko hari n’imyambaro ingabo za DRC zahaye abarwanyi ba FDLR kandi n’ibimenyetso byabyo byaratanzwe.

Mu buryo butari bwitezwe, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, nawo watangaje ko hari ibimenyetso ufite by’uko ‘mu bihe binyuranye’ inyeshyamba za FDLR zafashije ingabo za Leta ya Congo kurwanya umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Congo.

Hari n’amakuru avuga ko ingabo za MONUSCO zari zisanzwe zizi iyi mikoranire ariko zikabirenza ingohe.

Raporo  y’uyu muryango yo ku wa 18 Ukwakira 2022, ivuga ko hagati ya Gicurasi na Nyakanga, 2022 ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC,  n’inyeshyamba za FDLR zafatanyije mu guhangana n’umutwe wa M23 muri Kivu ya Ruguru.

Uyu muryango uvuga ko muri icyo gihe ingabo za Leta zahaga ubufasha bwose izo nyeshyamba.

HRW ivuga ko kuva mu mpera za  Nyakanga, 2022  ingabo za Leta mu rugamba yari ihanganyemo na M23, FDLR yari ifite abasirikare bayo  ku murongo w’imbere ku rugamba.

Umushakashatsi wa HRW ukomoka muri Congo, Thomas Fessy muri iyo  raporo yanditse  ko ubu bufasha burimo b’ubujyanye n’imyitozo ya gisirikare bwatanzwe.

Fessy yungamo ko buriya bufasha butuma mu ngabo za DRC hababo ibice kubera ko hari ubwo batamenya umusirikare w’igihugu n’inyeshyamba.

Muri ibi byose, igitangaje ni uko inyeshyamba za FDLR ari zo zitoza ingabo za DRC!

Iyo myitozo ariko nta musaruro yatanze kubera ko mu mezi make ashize, abarwanyi ba M23 bakubise inshuro ingabo za DRC bazirukana Bunagana ndetse zihungira muri Uganda.

Human Rights Watch ivuga ko yakiriye amakuru yizewe ko ingabo za Congo ziri mu mutwe w’ingabo wa Tkolonga 3411 wahaye inyeshyamba za FDLR ziri Kazaroho udusanduku turenga icumi tw’ibikoresho ku birindiro byabo biri muri Pariki ya Virunga mu duce twa Rumangabo na Rugari.

Umwe mu nyeshyamba za FDLR yabwiwe HRW ko “ahamya ko imbunda enye zoherejwe. Ni Leta buri gihe idufasha ku ntwaro. Iduha kandi imyenda ya gisirikare ndetse n’inkweto.”

HRW ivuga kandi ko usibye FDLR, Leta ya Congo iha ibikoresho ndetse n’imyitozo  umutwe wa Mai Mai nk’uko umwe muri uwo mutwe w’imyaka 42 yabitangaje.

Ivuga ko hagati ya Gicurasi na Nyakanga FDLR yishe nibura abaturage batatu naho ingabo za Leta nazo muri Nyakanga zikavugwaho gufata abagore ku ngufu.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,Felix Tshisekedi, muri Gicurasi uyu mwaka[2022] yari yatangaje ko atazemera ko hari umusirikare ukora ibikorwa  bihabanye  agakorana n’ingabo zitemewe.

Human Rights Watch ivuga ko ifite amakuru yizewe ko umusirikare wari uyoboye ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru, General Chilimwangi   muri Nyakanga  yavuzweho gukorana n’iyo mitwe ndetse ko muri Nzeri yigeze guhamagazwa ngo aryozwe gukorana n’inyeshyamba.

Icyakora iperereza kuri icyo kirego ntiryakomeje

TAGGED:AbarwanyiCongoFDLRfeaturedM 23Mai
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Agahinda K’Aba Maasai Bapfusha Inka Umusubizo Kubera Amapfa
Next Article Umunyarwanda ‘Uzabishaka’ Azatanga Umubiri We Ukoreshwe Mu Bushakashatsi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?