Umusore wo mu karere ka Huye mu Murenge wa Huye, Akagari ka Sovu akurikiranyweho kwica atemye umukecuru yasanze mu nzira akamwadukira ntacyo bapfuye. Uyu musore afite imyaka 38 y’amavuko n’aho umukecuru we afite imyaka 66 y’amavuko.
Uyu mukecuru yitwa Mukandaga Jacqueline.
Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze muri kariya gace yabwiye UMUSEKE ko bariya bombi ntacyo bapfaga.
Ahubwo ngo uriya musore yasohotse mu rugo iwabo amaze gutongana na mushiki we, ahura n’uwo mukecuru wari uvuye guhaha aramutema bimuviramo urupfu.
Bari abaturanyi ariko bitari iby’urugo ku rundi.
Uwo musore yafashwe abazwa icyamuteye ubwo bwicanyi undi avuga ko yavuye iwabo yiruka yitabara ahura n’uwo mukecuru amutemesha umuhoro aramwica.
Ukekwaho kwica uriya mukecuru yatawe muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Huye.
Umukecuru wishwe we asize umwana umwe nawe mukuru kandi yari umupfakazi.