Mu nama iri kubera i Dubai muri Leta ziyunze z’Abarabu, Perezida Kagame yaganiriye mu bihe bitandukanye n’abandi bayobozi bakomeye barimo na Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak.
Abandi baganiriye nawe ni Perezida wa Faure Gnassingbé iki gihugu kikaba giherutse kwemererwa kujya muri Commonwealth, aganira na General Brice Oligui Nguema uyobora Gabon by’agateganyo uyu akaba aherutse no mu Rwanda ndetse aganira na Perezida w’Inama Nkuru y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi Charles Michel.
Kuri uyu wa Gatanu taliki 01, Ukuboza, 2023 nibwo Perezida Kagame yageze i Dubai yakirwa n’Umuyobozi w’ikirenga w’iki gihugu ari kumwe n’Umunyamabanga mukuru wa UN Antonio Guterres
Ni inama iri butangire kuri uyu wa Gatanu ikazaganirirwamo aho politiki zo guteza imbere ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zigeze zishyirwa mu bikorwa.
Leta y’u Rwanda ivuga ko muri iyo nama izereka abazayitabira imishinga ya Guverinoma mu kurengera ibidukikije.
Umwe muri yo mishinga ni uwitwa Green Gicumbi Project.