Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Iran Yahagaritse Imikoranire N’Ikigo Mpuzamahanga Cy’Ingufu Nikileyeri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Iran Yahagaritse Imikoranire N’Ikigo Mpuzamahanga Cy’Ingufu Nikileyeri

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 July 2025 10:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Iran yitandukanyije n'iki kigo.
SHARE

Perezida wa Iran Masoud Pezeshkian yatangaje ko igihugu cye gihagaritse imikoranire n’Ikigo mpuzamahanga cy’ingufu nikileyeri gifite icyicaro i Vienne muri Autriche.

Byatangarijwe mu itangazo mu Cyongereza bise ‘Suspension of the Islamic Republic’s Cooperation with the International Atomic Energy Agency with a Two-Urgency Requirement,’ rikaba rikomoka ku byari bimaze iminsi biganirirwa mu Nteko ishinga amategeko y’iki gihugu.

Rivuga ko iki cyemezo gifashwe nyuma y’ibitero Israel ifatanyije na Amerika iherutse kugaba muri Iran bigasenya ibigo iki gihugu kivuga ko byashyiriweho gutunganya ubutare bwa Iranium bwo gukoresha mu bikorwa ‘by’amahoro’.

Iyo ngingo ariko Yeruzalemu na Washington ntibiyemera  ahubwo bavuga ko Teheran igambiriye gukora ibisasu bya kirimbuzi byo kuzasiba Israel ku ikarita y’isi.

Itangazo rya Iran rigira riti: “ Dushingiye ku bitero biherutse kuvogera ubusugire bw’igihugu cyacu bikozwe na Amerika ifatanyije na Israel, bakabikorwa barenze ku ngingo ya 60 niya 80 z’Amasezerano y’i Vienna agenga ubusugire bwa buri gihugu, kandi iki kigo ntikibyamagane, twanzuye kuva mu banyamuryango. Ni icyemezo dufashe kuzageza igihe ikigo International Atomic Energy Agency kizahindura imyitwarire kuri iki kibazo kikadufasha kurinda ibigo byacu bitunganya buriya butare n’abahanga bacu babikora”.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran witwa Esmaeil Baghaei kuri uyu wa Mbere yatangaje ko igihugu cye kitakomeza gukorana n’ikigo kidashobora kuyifasha kurinda ibikorwaremezo byayo.

Kuri X yanditse ko ibyo ari icyemezo kizakomeza kugeza ubwo ibyo Iran ishaka bizaba byamaze gukorwa.

Ikindi ni uko Iran yavuze ko itazemera ko hari abagenzuzi ba kiriya kigo bajya gusura aho ibisasu biherutse kugwa ngo bisenye ziriya nganda zitunganya Iranium.

Perezida wa Iran Masoud Pezeshkian.

Hagiye gushira ibyumweru bitatu Iran irashweho ibisasu by’urwunge na Israel na Amerika yabyinjiyemo nyuma ije gusenya uruganda rwa Fordow.

Nyuma hakurikiyeho icyo Amerika yise ‘isubukura’ ry’ibiganiro ku bisasu bikorwa na Iran, bigakorwa hagati ya Teheran na Washington, icyakora Iran yo ntibishira amakenga.

Ivuga ko bishobora kuba ubundi buryo bwo kurangaza Iran kugira ngo Israel yongere iyiraseho ibe yahitana abo itahitanye mbere barimo na Ayatollah.

TAGGED:AmasezeranoAmerikafeaturedIkigoIranIsraelKirimbuzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunyamerika Ukinira APR BBC Yabaye Umunyarwanda
Next Article Kuki Guverinoma Itangaza Ibiciro Bya Petelori Buri Mezi Abiri?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

‘Body Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Chameleone FM: Radiyo Chameleone Agiye Gutangiza i Bujumbura

40.1% By’Abatuye Kigali Batuye Mu Kajagari- Meya Dusengiyumva

Impyisi: Inyamaswa Y’Ingirakamaro Nubwo Yangwa 

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Impamvu Zitera Polisi Y’u Rwanda Kudatesha Agaciro Abaturage Ishinzwe

Hari Kwigwa Uko Amakipe Yajya Akinira Mu Amahoro Stadium ‘Ku Giciro Kimwe’

Putin Yasabwe Kujya Mu Nama Y’Amahoro Yashyizweho Na Trump

Perezida Trump Arashaka Manda Ya Gatatu Uko Byagenda Kose

FERWAFA Yamaganye Abafana Ba APR FC 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

U Rwanda Rurashyira Imbaraga Mu Bukangurambaga Mu Gutanga Umusoro Wa TVA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yiyemeje Gukorana Na Mauritania 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ububiligi Bwijeje DRC Gukomeza Kuyiba Hafi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Yatemye Ushinzwe Umutekano Baramurasa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?