Mu rwego rwo kuzamura impano z’abana bazi gukina umupira w’amaguru, mu Karere ka Gatsibo haherutse gutangizwa irerero rizabafasha kurushaho kumenya uwo mukino.
Abasanzwe bakurikirana iby’umupira w’amaguru mu Rwanda bavuga ko abenshi mu bakinnyi bawo bafite inkomoko muri Gatsibo cyangwa bakaba barahakuriye.
Irerero ryahashinzwe baryise Gatsibo Football Center rikazaba ryubatswe mu Murenge wa Kiziguro rishingwa na Olivier Ishimwe umwe mu banyamakuru b’imikino.
Abana bazaritorerwamo bazaba bafite imyaka iri hagati y’itandatu n’imyaka 16.
Ishimwe Olivier yabwiye Taarifa ko abana bazatorezwa muri ririya rerero ari abo Gatsibo gusa.
Avuga ko bahisemo kubanza gutoza abana b’abahungu hanyuma hakazarebwa niba n’abakobwa igihe cyazagera bagahabwa ubwo bumenyi.
Yatubwiye ko mbere y’uko abana 70 batorezwa muri kiriya kigo batangira guhabwa ayo masomo, abari biyandikishije bari 150.
Abahatorezwa bahabwa amasomo asanzwe agenewe abiga umupira w’amaguru, bakagira uburyo bwo kuvurwa bagahabwa n’amazi yo kunywa cyangwa ibindi bigenewe abitoza siporo runaka.
Aho ikigo abo bana bazitorezaho giherereye, hari ikibuga bazajya bakiniramo n’ibyumba byo guhererwamo ubufasha bwavuzwe haruguru.
Kugira ngo ibyo biboneke, Olivier Ishimwe avuga ko yakoranye kandi azakomeza gukorana n’ababyeyi babo bana.
Ashima ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo ko bwemeye kubaha aho bubaka kiriya gikorwaremezo cyo kuzamura impano yo gukina umupira w’amaguru mu bana.
Ishimwe ati: “ Ni ikintu twiyemeje kuzakorana n’Akarere tukareba ko abana bazamukana impano kandi bakazikuza, wenda bakazavamo abakinnyi bakomeye bo muri Sunrise FC cyangwa indi kipe ikomeye”.
Hari abakinnyi benshi bakomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda bakomoka cyangwa bakuriye mu Karere ka Gatsibo.
Barimo Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco, Hoziyana Kenndy, Ishimwe Fiston n’abandi, bose bavuka muri aka Karere kandi batangiriye gukina bakiri bato.
Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri ya siporo ifite gahunda yo gushyira ibibuga hirya no hino.
Ni mu rwego rwo gufasha abana kubona ahantu hatandukanye ho gukinira umupira w’amaguru kugira ngo abafite impano bazigaragaze.
U Rwanda rushaka ko mu myaka iri imbere ruzaba igihugu gitanga abakinnyi bakina neza kandi rukagira n’ibikorwaremezo byinshi bituma abakunda imikino itandukanye babona aho bayikinira n’aho bidagadurira.