Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: I Goma Batangiye Guhungira Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

I Goma Batangiye Guhungira Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 January 2025 7:44 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Hari abaturage ba Goma batangiye guhungira mu Rwanda
SHARE

Gutinya ko intambara yabasanga mu ngo zabo byatumye bamwe mu baturage ba Goma bahungira mu Rwanda.

Amashusho yatangajwe na RBA arerekana bamwe muri bo bahagaze mu mihanda y’i Rubavu bategereje inshuti zabo ngo zize kubakira.

Muri bo hari abagiye gushaka amacumbi asanzwe ngo babe bacumbitse mu gihe bategereje kureba aho ibintu byerekeza.

Hafi ya  Goma hari imirwano ikomeye hagati y’ingabo z’iki gihugu na M23.

Ubuyobozi  bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru buherutse kubuza abarobyi n’abasare basanzwe bakorera mu mazi y’ikiyaga cya Kivu hagati ya Goma na Bukavu kongera gusubira muri iki kiyaga.

Umusirikare witwa Général-Major Peter Cirimwami uyobora iyi Ntara yavuze ko uyu mwanzuro ugamije kurinda abaturage be kubera ko M23 iri mu bice byose bikikije Umujyi wa Goma byegereye iki kiyaga.

Itangazo Cirimwami yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki 22, Mutarama, 2025  rivuga ko abasare n’abarobyi bose bakoresha ubwato buto haba ku manywa cyangwa mu ijoro batemerewe kongera gusubira mu mazi ya kiriya kiyaga kugeza hasohotse andi mabwiriza.

Iryo tangazo riragira riti: “ Turamenyesha abantu bose batuye Intara ya Kivu ko kubera uburyo umutekano umeze nabi mu nkengero za Goma bitewe n’u Rwanda rufasha M23/AFC bakaba bugarije ikiyaga cya Kivu, abantu bose babujijwe gukoresha ubwato buto buca muri iki kiyaga haba ku manywa cyangwa mu ijoro. Ni icyemezo kireba Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru kikazubahirizwa kugeza hasohotse andi mabwiriza”.

Hagati aho amakuru aravuga ko uwari umuyobozi wa Kivu y’Amajyaruguru Maj Gen Cirimwami Peter yishwe.

Yarasiwe i Sake ubwo yari yagiye kwereka abantu ko hatarafatwa.

TAGGED:AbaturageCirimwamifeaturedGomaGuhungaIntambaraSake
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisitiri W’Ingabo Za Afurika Y’Epfo Ari i Goma
Next Article Kagame Asanga Perezida Wa Turikiya Yaba Umuhuza Mu Kibazo Cya DRC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?