I Kigali Barakomeza Kumva Ubushyuhe Bw’Izuba

Mu iteganyagihe ry’iminsi icumi riherutse gusohorwa n’Ikigo cy’u Rwanda cy’ubumenyi bw’ikirere handitsemo ko hagati y’italiki 11 na 20 Nzeri, 2024 Umujyi wa Kigali, Uburasirazuba bw’u Rwanda n’Amajyepfo hazaka izuba ryinshi.

Abahanga b’iki kigo bavuga ko muri ibi bice hazagwa imvura nke ugereranyije niyagwaga mu bihe nk’ibi kuko izaba ingana na milimetero 10 ni ukuvuga litiro 10 z’amazi zimenwe kuri metero kare imwe.

Mu itangazo rya Meteo-Rwanda handitsemo ko muri iriya minsi imvura izagwa hagati y’umunsi umwe n’iminsi itatu bitewe n’agace; bivuze ko hari ibice imvura itazagwamo namba!

Ibi kandi bijyana no kwiyongera k’ubushyuhe muri ibyo bice, bukaba ubushyuhe bwinshi ugereranyije n’uko busanzwe bungana mu bihe nk’ibi.

Meteo- Rwanda ivuga ko ubushyuhe muri ibyo bice by’u Rwanda buzaba buri hagati ya degree Celsius 20 na 30.

Mu gihe ubushyuhe buzaba bwazamutse n’umuyaga nawo uzongera umuvuduko kuko burya umuyaga ni umwuka ushyushye uba wimuka uva mu gace kamwe ujya mu kandi.

Kubera iyo mpamvu, umuyaga mu bice byavuzwe haruguru uzaba ufite umuvuduko uri hagati ya metero enye na metero 10 ku isogonda.

Aho biteganyijwe ko umuyaga uzaba mwinshi mu minsi icumi igenwa n’iri teganyagihe ni muri Karongi, Rutsiro, Nyamasheke, Rusizi aho uzaba ufite umuvuduko uri hagati ya metero umunani na metero 10 ku isogonda.

Za Kamonyi, Muhanga na Bugesera ho hazaba hari umuyaga uringaniye ku muvuduko wa metero enye na metero esheshatu ku isogonda.

Buri gihe Ikigo Meteo-Rwanda gisaba abafata ibyemezo kujya bamenya uko ibintu byifashe bagateganya ingamba zo kurinda ko abaturage bagerwaho n’ingaruka zishobora guterwa n’ibyakomoka kuri iryo teganyagihe.

Mu gihe cy’ubushyuhe bwinshi hakunze kubaho umuyaga ushobora gusakambura inyubako z’ibigo by’amashuri, za Kiliziya, ingo z’abaturage batuye imidugudu n’ibindi.

Hakunze kwaduka kandi n’inkongi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version