I London Hubatswe Ikibumbano Cya Sherrie Silver Abyina Kinyarwanda

Abanyabugeni bo mu Bwongereza bubatse ikibumbano cyerekana Umunyarwandakazi witwa Sherrie Silver ari kubwina ateze Kinyarwandakazi. Imbyino nyarwanda zibyinwa Abanyarwandakazi bateze amaboko nk’uko amahembe y’inyambo zitega amahembe yazo.

Umunyarwandakazi uba mu Bwongereza, akaba icyamamare mu kubyina, Sherrie Silver yubakiwe ikibumbano i London.

Sherrie Silver ni Umunyarwandakazi w’icyamamare ariko kuba yubakiwe ikibumbano kimwerekana mu Murwa mukuru w’igihugu gikomeye nk’u Bwongereza kandi akerekanwa abyina Kinyarwandakazi ni ishema kuri we no ku Rwanda muri rusange.

Sherrie Silver mu muhango wo kwita ingagi amazina ubu buri mwaka (Photo@The New Times)

Uyu mukobwa w’imyaka 28( yavutse mu mwaka wa 1994) ni  umuhanga udasanzwe mu kubyina ruzungu kandi azi no gukina filimi.

- Advertisement -

Yagaragaye muri video nyinshi abyina ariko yaje guca agahigo ubwo yagaragara mu ndirimbo y’umuhanzi Childish Gambino yise ‘This Is America’.

Kubera uko uko yakunzwe byaje gutuma ahabwa igihembo kiswe The Best Choreography Category cyatanzwe mu marushanwa yo mu mwaka wa 2018 ya MTV Video Music Awards.

Ni umukobwa w’ikinege ufite Nyina witwa Florence Silver.

Mu mpera z’umwaka wa 2021 Sherrie Silver yaje mu Rwanda agenera abana bo mu miryango itishoboye ibiribwa n’izindi mpano kugira ngo abafashe kurangiza umwaka neza no kuzagira umwaka mushya kandi muhire .

Icyo gihe yafashije abana bo mu Kigo cy’imfubyi cyo kwa Gisimba mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version