Ahitwa Kabaya muri Musanze haravugwa inzoga ikomeye bise Makuruca cyangwa Rukera umuntu anywa agasa n’uwasaze.
Yengwa n’umugabo bahimbye Sultan Makenga ariko ubusanzwe yitwa Gasore Sylvestre.
Abahatuye bavuga ko uuwayinyoye agira urugomo, ubujura ndetse ngo n’ubayinyoye ntibongera kugira imbaraga cyangwa ubushake bwo gukora ahubwo birirwa bazerera hirya no hino.
Abatuye ku gasantere ka Kabaya bavuga ko kugeza ubu ntawapfa kumenya ibyo iyo nzoga ikozwe kuko ikorerwa mu ibanga.
Itandukanye n’urundi rwagwa rw’ibitoki n’amasaka kuko aho zengerwa utahasanga ibitoki cyangwa imitobe. Ikindi ni uko zigira n’ubukana buruta ubw’izo zisanzwe.
Abatuye mu mirenge ya Muko na Muhoza izo nzoga zikorerwa basaba inzego bireba kuzihashya kuko zikomeje kwangiza abazinywa.
Ku rundi ruhande ariko, ngo iyo hagize ugira icyo avuga kuri izo nzoga, abantu bamwitwaramo umwikomo ngo bazamugirira nabi.
Ikindi ni uko zengwa ku bwinshi kuko n’abaza kuzitunda bazinduka bakageza saa yine bagitunda.
Umwe mu baturage b’aho yabwiye UMUSEKE ko hari abanywa ziriya nzoga bakamera nk’abasazi.
Ati: “Ni inzoga mbi zikomeje kutwangiririza urubyiruko kuko uwazinyoye aba nk’umusazi akishora mu rugomo”.
Avuga ko ubuyobozi bugomba gutabara bugakimura ko iki kibazo kigera ku yindi ntera.
Gasore uvugwaho kuzenga avuga ko ibyo bamushinja ari ukuharabika.
Yarahiye aratsemba, avuga ko hari abandi babikora kandi ngo mu minsi ishize inzoga zabo barazifashe barazimena.
Izi nzoga bivugwa ko zikorerwa mu Mirenge ya Muhoza na Muko yo mu Karere ka Musanze kuvumbura aho zikorerwa ntibyoroha kuko abazikora bakunze kwimura ibirindiro bagamije kuyobya uburari.
Ubuyobozi busaba abaturage kujya bihutira gutanga amakuru kugira ngo zikumirwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre, yagize ati: “ Uwo mugabo njye ntabwo muzi isura gusa hari aho yengeraga ku Kabaya tubimenye twarahageze turazihasanga turazimena yaragiye.”
Uyobora Umurenge wa Muko we avuga ko iyo bamenye aho izo nzoga ziri bajya kuzifata bakazimena.
Iyo urebye ikibazo cy’izi nzoga, usanga imbaraga zishyirwa mu kukirwanya zidahuye n’ibibazo giteje.
Ku rundi ruhande, hari abaturage bashinja abayobozi gukingira ikibaba abazikora; abashinjwa kenshi ni DASSO.
Ibyo byose byiyongera ku kuba nta mategeko ahamye ahana abakora inzoga z’inkorano ahubwo bagahanishwa amabwiriza avuga ko bacibwa amande ya Frw 100,000 byakabya bakajyanwa kugororwa.
Minisiteri y’ubuzima ishishikariza abantu kwirinda kunywa inzoga zirengeje urugero kubera ingaruka mbi zigira ku buzima zirimo ibibazo byo ku mubiri no mu mutwe ariko izitujuje ubuziranenge zo zishobora no kwica.