Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: I Nyanza Naho Hafatiwe Umuntu Ukurikiranyweho Gukora Amafaranga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

I Nyanza Naho Hafatiwe Umuntu Ukurikiranyweho Gukora Amafaranga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 March 2022 9:51 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’igihe gito mu Karere ka Muhanga hafatiwe umusore bivugwa ko yakoraga amadolari, kuri uyu wa Gatanu taliki 25, Werurwe, 2022 mu Karere ka Nyanza n’aho hafatiwe undi Polisi ivuga ko yakoraga amafaranga y’u Rwanda akanayakwiza mu baturage. Yafatanywe Frw 80 000.

Kuva i Muhanga ukagera i Nyanza, urenga Akarere kamwe ka Ruhango.

Yafatiwe mu  Mudugudu wa Runyanzige, Akagali ka Gasoro, Umurenge wa Kigoma muri Nyanza.

Abaturage nibo bahaye Polisi amakuru y’uko hari abantu babiri bari bafite amafaranga y’amakorano.

Umwe mu bafashwe, yafatanywe inoti Frw 5000 agiye kugura icupa ry’urwagwa n’aho mugenzi we nawe yafashwe yishyuye Frw 5000 agiye kugura capati imwe.

Abacuruzi bishyuwe barasuzumye neza basanga ziriya noti ntizimeze nk’izisanzwe, nibwo batabazaga Polisi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Théobald Kanamugire avuga  ko Ndayishimiye yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’ abacuruzi ubwo bari bishyuwe amwe muri ayo mafaranga y’amahimbano.

Ati: “Polisi yahawe amakuru ko hari abantu babiri, bagaragaweho gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano, ubwo umwe yagiye kugura inzoga y’urwagwa yo kunywa afite inoti bigaragara ko ari iya Frw 5,000 ayishyura umucuruzi, mu gihe undi yaguze capati nawe yishyura inoti ya Frw 5,000. Abacuruzi basuzumye neza inoti bahawe basanga ni impimbano niko guhita bahamagara Polisi.”

Polisi yahise itabara ifata aba bombi.

Avuga ko Polisi yahise itabara ibafata bombi.

Barasatswe  basanganwa buri umwe afite andi amafaranga 20,000 y’amahimbano agizwe n’inoti za Frw 5000.

Bahise babwira Polisi ko amafaranga bafite bayahawe n’undi.

Abafashwe bagiye kwereka Polisi aho ‘uwo muntu wundi’ atuye, bamusatse basanga na we afite amafaranga ibihumbi 30 by’amahimbano.

By’akarusho we yari afite na mudasobwa yifashishaga ayakora.

Akimara gufatwa yemeye ko ayo mafaranga yafashwe ari we wayakoze ariko ko  bwari ubwa mbere.

Ngo yagira ngo arebe ko amafaranga yakoze ‘yakwemerwa gukoreshwa.’

SP Kanamugire yongeye kwihanangiriza abantu bakora ibyo bikorwa kubireka kuko bigira ingaruka mbi k’ubukungu bw’igihugu, anabibutsa ko ari icyaha  gihanwa n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimye  abatanze amakuru bigatuma bariya bantu bafatanwa ariya mafaranga atarakwirakwizwa mu baturage.

Abacuruzi basabwe kujya bagenzura inoti bishyuwe cyane cyane iza bitanu.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruhango.

Hashize igihe gito ukora amadolari afatiwe i Muhanga…

Taliki 21, Werurwe, 2022 hari umugabo wafatiwe mu Karere ka Muhanga ajyanye muri UNGUKA Banki amadolari y’Amerika 2000 bivugwa ko yari amakorano.

Yafatiwe mu Kagari ka Ruli kari mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Uyu mugabo yafashwe ubwo umwe mu bakozi ba Banki yashyiraga ariya mafaranga mu cyuma gisanga si amadolari mazima.

Yahise atabaza Polisi iraza ifata uwo mugabo.

Ibyaha nk’ibi birimo gukora ibyo gukora amafaranga yari bisanzwe bimenyerewe mu Ntara y’i Burengerazuba, mu Turere twa Rubavu, Rusizi na Burera rimwe na rimwe…

Hari umugabo uherutse kubwira Taarifa ko kuba ibyaha nka biriya byarageze no mu Turere turi mu gihugu rwagati, ari ikibazo inzego z’umutekano zagombye guhagurukira hakiri kare.

Ku byerekeye gukora amafaranga( ay’u Rwanda n’Amadolari), yavuze ko bishoboka cyane ko hari umuntu runaka waba yaracengeye afite imashini ikora amafaranga akaba ari we uri kuri kuyakora muri iki gihe.

Itegeko ku cyaha cyo gukora amafaranga…

Ingingo ya 269 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

TAGGED:AmafarangafeaturedItegekoPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Papa Francis Yakiriye Perezida W’u Burundi
Next Article Guverinoma Y’u Rwanda Ifite Ihurizo Ryo Gutuma Urubyiruko Rukunda Ubuhinzi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?