Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: I Rwamagana Ikigo Nderabuzima Cyakoresha Amazi Y’Imvura Cyahawe Amazi Meza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

I Rwamagana Ikigo Nderabuzima Cyakoresha Amazi Y’Imvura Cyahawe Amazi Meza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 March 2022 9:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Bahawe umuyoboro mushya w'amazi. Ijerekani bazajya bayishyura Frw 20
SHARE

Kimwe mu bigo nderabuzima buri mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana cyahawe amazi meza nyuma y’igihe kinini gikoresha amazi y’imvura nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’uyu murenge yabibwiye Taarifa.

Uyu muyobozi avuga ko mbere y’uko abaturage ayobora bahabwa amazi meza, bavomaga amazi mu isoko iri ahitwa Gatare.

Uyu muyoboro wubatswe mu Murenge wa Gahengeri, Akagari ka Kabare.

Ubusanzwe Umurenge wa Gahengeri utuwe n’abaturage barenga gato 29,000 bakaba bagize ingo 6,402.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Gahengeri  Jean Baptiste Nsanzamahoro yabwiye Taarifa ko abaturage be bavunwaga no kujya cyangwa kuva kuvoma amazi mu ntera irenga ibilometero bine.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image
Byabereye mu Karere ka Rwamagana

Kubera ko amazi yabonaga umugabo agasiba undi, ijerekani imwe yaguraga Frw 200.

Ati: “ Nkubwije ukuri, abaturage bavomaga kure. Abafite imbaraga bamanukaga umusozi bagaterera undi bajya cyangwa bava kuvoma ku isoko iri ahitwa Gatare. Ni mu kabandi kari ahantu hahanamye.”

Nsanzamahoro avuga ko yishimiye ko abaturage ashinzwe, cyane cyane abaturiye ikigo nderabuzima cya Gahengeri, begerejwe amazi.

Yunzemo ko, mu rwego rwo kubigira ibyabo, ushinzwe kuvomesha ari umuturage wishyiriweho na bagenzi be kugira ngo bumve ko ari ibyabo.

Bagobotswe…

- Advertisement -

Umuryango utari uwa Leta witwa Water People Aid wakoranye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana ndetse n’ikigo mpuzamahanga Heineken  bubakira abatuye Umurenge wa Gahengeri umuyoboro w’amazi ufite agaciro ka Miliyoni Frw 200.

Wubatswe mu Mudugugu wa Kabeza, Akagari ka Kabare, Umurenge wa Gahengeri.

Mbere y’uko uriya muyoboro wubakwa, amatiyo yari ahasanzwe ntiyari akomeye kuko yaturikaga bya hato na hato.

Ibi byemezwa na Jean Baptiste Nsanzamahoro akaba ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’uyu Murenge.

Uretse kuba ari umuyoboro ufite impombo zikomeye, ufite na robine enye zizaha amazi abaturage baturiye kiriya kigo nderabuzima.

Ijerekani bazajya bayishyura Frw 20.

Bahawe umuyoboro mushya w’amazi. Ijerekani bazajya bayishyura Frw 20

Taarifa yabajije Nsanzamahoro niba byoroshye ko umuturage we abona Frw 20 yo kugura ijerekana, asubiza ko uko bimeze kose aho kwishyura Frw 200 kandi amazi aturutse kure, umuturage yakwishyura  Frw 20 ayakuye hafi ye.

Umuyobozi wa Water People Aid mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba witwa Olutayo Bankole-Bolawole yavuze ko bubatse kiriya gikorwa mu rwego gufasha Leta y’u Rwanda kugeza ku baturage bayo ibisubizo ku bibazo byari bibangamiye ubuzima bwabo.

Ati: “Uyu mushinga ni urugero rwiza rw’ibishoboka iyo inzego zikoranye. Dushima Leta y’u Rwanda ko ikorana n’abantu bose bifuza gufasha abaturage kugira ngo bagere ku buzima bwiza.”

Umuyobozi wa Water People Aid Madamu Olutayo Bankole-Bolawole

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwasabye  abaturage kubungabunga kiriya gikorwa remezo  kuko kucyubaka bihenda kandi kikaba gifitiye abaturage bose akamaro.

Nabo bavuze ko ntawe bazabona acyangiza ngo bamureke.

Bavuga ko bazamubuza ndetse bakanabibwira abayobozi kugira ngo bikumirwe kandi uwabikoze abihanirwe.

Abafatanyabikorwa bubatse uriya muyoboro bavuga ko mu Rwanda hose bamaze kuhubaka ubukarabiro 10, amavomo 12.

Bahaye ibigo nderabuzima birindwi imiyoboro y’amazi hagamijwe kubafasha kubona amazi meza kandi ahagije.

TAGGED:AbaturageAmazifeaturedPeopleRwamaganaUmuyoboroWater
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gasabo: I Kagugu Hagiye Kubakwa Ikigo Kigoboka Ababyeyi Badaturiye Ibitaro
Next Article Muhanga: Yafatiwe Muri Banki Ajyanyeyo Amadolari Y’Amakorano
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?