Kuva Papa Benedigito XVI yatabaruka, ubu i Vatican haravugwa umugambi wa bamwe mu ba Cardinals bashaka ko Papa Francis yegura.
Ni umugambi bivugwa ko bahoranye na mbere ariko bakabangamirwa n’uko Benedigito yari akiriho kuko batifuzaga ko I Vatican haba ba Papa batatu( umwe uri ku ngoma n’abandi babiri beguye).
Aba cardinals bamwe ngo bamaze gutegura uburyo busobanutse bazakoresha bagashyira igitutu kuri Papa Francis kugeza ubwo azumva bimurenze akegura.
Ku rundi ruhande, na nyirubwite yari aherutse kuvuga ko azegura nabona ubuzima bumunaniye.
Asanzwe afite ikibazo mu mavi ye k’uburyo asigaye agendera ku igare ry’abafite ubumuga.
Afite imyaka 86 y’amavuko.
Umwe muri ba cardinals yabwiye ikinyamakuru cyo mu Butaliyani kitwa La Stampa ko umugambi wo kweguza Papa Francis umaze igihe ariko wabangamirwaga n’uko hari undi Papa wari ukiri ho kandi nawe yareguye.
Icyakora The Telegraph ivuga ko bizagora bariya bantu bashaka ko Papa yegura kubera ko bakiri bake kandi bakaba batiganjemo aba cardinals bakomeye.
Ngo bategereje ko igihe nyacyo kizagera bakamwotsa igitutu.
Umwe mu migambi yabo ngo ni ukuzabangamira ibyemezo bye, ibi bikajyanirana no kubwira abantu ko atagishoboye, bityo bikazatuma ageraho akegura.
Papa Francis yagiye ku ntebe y’ubushumba bwa Kiliziya Gatulika mu mwaka wa 2013.
Umwe mu ba cardinals batamushaka kandi ufite ijwi rigera kure ni uwitwa Cardinal Georg Gänswein.
Uyu yamaze imyaka 19 ari umunyamabanga wa Papa Benedigito XVI.
Abandi bavugwaho kuba mu mugambi wo guhirika Papa Francis ni cardinals Raymond Burke(ni Umunyamerika) n’undi witwa Gerhard Ludwig Müller ukomoka mu Budage.