Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: I Vatican Haravugwa Umugambi Wo Kweguza Papa Francis
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

I Vatican Haravugwa Umugambi Wo Kweguza Papa Francis

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 January 2023 1:37 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuva Papa Benedigito XVI yatabaruka, ubu i Vatican haravugwa umugambi wa bamwe mu ba Cardinals bashaka ko Papa Francis yegura.

Ni umugambi bivugwa ko bahoranye na mbere ariko bakabangamirwa n’uko Benedigito yari akiriho kuko batifuzaga ko I Vatican haba ba Papa batatu( umwe uri ku ngoma n’abandi babiri beguye).

Aba cardinals bamwe ngo bamaze gutegura uburyo busobanutse bazakoresha bagashyira igitutu kuri Papa Francis kugeza ubwo azumva bimurenze akegura.

Ku rundi ruhande, na nyirubwite yari aherutse kuvuga ko azegura nabona ubuzima bumunaniye.

Asanzwe afite ikibazo mu mavi ye k’uburyo asigaye agendera ku igare ry’abafite ubumuga.

Afite imyaka 86 y’amavuko.

Umwe muri ba cardinals yabwiye ikinyamakuru cyo mu Butaliyani kitwa La Stampa ko umugambi wo kweguza Papa Francis umaze igihe ariko wabangamirwaga n’uko hari undi Papa wari ukiri ho kandi nawe yareguye.

Icyakora The Telegraph ivuga ko bizagora bariya bantu bashaka ko Papa yegura kubera ko bakiri bake kandi  bakaba batiganjemo aba cardinals bakomeye.

Ngo bategereje ko igihe nyacyo kizagera bakamwotsa igitutu.

Umwe mu migambi yabo ngo ni ukuzabangamira ibyemezo bye, ibi bikajyanirana no kubwira abantu ko atagishoboye, bityo bikazatuma ageraho akegura.

Papa Francis yagiye ku ntebe y’ubushumba bwa Kiliziya Gatulika mu mwaka wa 2013.

Umwe mu ba cardinals batamushaka kandi ufite ijwi rigera kure ni uwitwa Cardinal Georg Gänswein.

Cardinal Georg Gänswein

Uyu yamaze imyaka  19 ari umunyamabanga wa Papa Benedigito XVI.

Abandi bavugwaho kuba mu mugambi wo guhirika Papa Francis ni  cardinals Raymond Burke(ni Umunyamerika) n’undi witwa Gerhard Ludwig Müller ukomoka mu Budage.

 

Papa Francis Yanditse Ibaruwa Iteguza Kwegura

TAGGED:BenedigitofeaturedFrancisKweguraPapaVatican
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abasirikare B’u Rwanda Batangiye Kwambara Amapeti Mu Gituza
Next Article Sen Dr. Kalinda Yasimbuye Iyamuremye Mu Kuyobora Sena Y’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?