Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 August 2025 12:18 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Iyi kipe ya Kaminuza ya Kepler ishami ry’u Rwanda iri hafi kuzakina umukino wa nyuma yo gutsinda iya APR mu mukino wabaye mu mpera z’icyumweru gishize. Abakinnyi babiri yahaye akazi nibo muri iki gihe bakoze ikinyuranyo kuko mu mwaka watambutse yari iri ku mwanya wa kabiri.

Mu bakinnyi bongewemo barimo Umunya- Mali Traoré Aichata n’Umunyamerikakazi Young Desi-Rae Yvonne, wanatsinze amanota menshi kuva iyi mikino yatangira.

Iyi kipe kandi ubu ifite umutoza mushya witwa Luis Lopez Hernandez.

Umunyamerikakazi Young Desi-Rae Yvonne

Ubuhanga bw’umutoza n’imikinire y’abo bakobwa bombi bafatanyije na bagenzi babo biri mu biherutse gutuma itsinda uruhenu ikipe ya bagenzi babo ba APR Women Basketball Club.

Muri uyu mukino wabaye tariki 17, Kanama, 2025 wari uwa kamarampaka( play-offs), mu cyiciro cy’abagore muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda, ikipe ya Kepler yageze ku mukino wa nyuma imaze gusezerera ikipe ya APR WBBC.

Wari umukino wa kane muri itanu amakipe yombi yagombaga gutanguranwa, kugira ngo hamenyekane ikipe izakina umukino wa nyuma.

Agace ka mbere k’umukino uheruka, Kepler WBC yakegukanye ku manota 16 kuri 15, agace ka kabiri ku manota 13 kuri 3 maze amakipe yombi ajya kuruhuka Kepler iri imbere n’igiteranyo cy’amanota 29 kuri 18.

Agace ka kabiri katangiye, ikipe ya Kepler yakomerejeho ikegukana ku manota 16 kuri 13, naho aka nyuma ikegukana ku manota 27 kuri 16.

Nibwo bwa mbere Ikipe ya Kepler WBBC  igeze ku mukino wa nyuma muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore, ikazakina na REG WBBC ku mukino wa nyuma kuko iyi iherutse The Hoops Rwanda, nyuma yo kuyitsinda imikino 3-0.

TAGGED:APR WBBCImikinoKepler
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23
Next Article REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Menya Ahaza Kurasirwa Ibishashi Birangiza 2025

Muhanga: Umunyamategeko Yakatiwe Gufungwa Imyaka 15

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kirehe: Abimuwe Kubera Urugomero Rwa Rusumo Bagiye Gutaha Inzu Nshya

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

Bunyoni Ararembye

You Might Also Like

Imikino

Amakipe Yaturutse Muri Sudan Ari Kwitwara Neza Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Rwanda:Abagore Bakina Shampiyona Y’Umupira W’Amaguru Banenga Imisifurire

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Ibya Rayon Sports Bikomeje Kuyoberana Nyuma Yo Gutsindwa Na Bugesera FC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

U Rwanda Rwatangije Irushanwa Rizajya Rihuza Za Kaminuza Muri Siporo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?