Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibaruwa Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi Baba Mu Bufaransa Bandikiye Macron
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Kwibuka27

Ibaruwa Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi Baba Mu Bufaransa Bandikiye Macron

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 April 2021 2:35 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-photo-open-envelope-pen-white-background-image36401695
SHARE

Nyuma y’uko hasohotse inyandiko irimo ibyo abanyamateka b’Abafaransa batangaje ko birimo kwemera uruhare rw’u  Bufaransa mu mateka yabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi, Jenoside ubwayo na nyuma yayo gato, abayirokotse baba i Bufaransa bandikiye ibaruwa Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron basaba ko igihugu cye cyasaba imbabazi u Rwanda.

Ni ibaruwa berekana ko kuvuga ko u Bufaransa bwemera kuba bwarirengagije ibimenyetso by’uko ubutegetsi bwa Habyarimana bwateguraga Jenoside, bidahagije ahubwo bwasaba imbabazi abayirokotse.

Ibaruwa igira iti:

                       Nyakubahwa Perezida, Igihe kirageze ngo mushire amanga mugire icyo mubwira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Kuri twe, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Bufaransa, twemera ko Repubulika y’u Bufaransa igomba gusaba imbabazi abayirokotse n’imiryango yabo yashegeshwe nayo.

                            Mu mwaka wa 1994, twarahizwe, turafatwa, twicwa bunyamaswa nta yindi mpamvu ahubwo ari uko turi Abatutsi, kuko twavutse gutyo.

Muri ibyo bihe, twari dufite ubwoba buvanze no kwigunga, twumva ko umwanya uwo ari wo wose batwica.

Kubera ko nta bundi buhungiro, kandi tukaba twarumvaga ko turi abantu nk’abandi, hari ubwo twabaga dufite ikizere cy’uko wenda hari abandi bantu bazima bazaza kudutabara.

Gusa hari bamwe muri twe babonye kare ko icyo kizere cyaraje amasinde ubwo babonaga bamwe mu bagombaga kubarinda babasiga mu maboko y’ababisha bakigendera.

- Advertisement -

Aba tuvuga ni bamwe mu bari abasirikare ba MINUAR. Ubuzima bw’imbwa z’abo basirikare n’abandi benewabo babaga mu Rwanda bwari bufite agaciro kurusha ubw’Abatutsi bari bategerejwe n’abagome ngo babicishe imihoro, ibisongo, amacumu n’ibindi.

Uko iminsi yashiraga ni ko benshi muri twe bicwaga n’abagome, abandi bakicwa n’inzara, umwuma, uburwayi…muri make twarateranywe.

Mu gihe abandi badutereranye, ntibaturebe n’irihumye, abasirikare ba Front patriotique Rwandais (FPR) nibo badutabaye badukiza Jenoside yari igamije kuturimbura.

Hari bamwe muri twe twibwiraga ko ibitubaho amahanga atabizi, ariko twaje kumenya kandi dutangazwa n’uko yabimenye ariko aranuma!

Uko twahumukaga niko twaje kumenya  ko u Bufaransa buri ku isonga mu bamenye ibyatubayeho ariko buhitamo gukorana n’abatwicaga.

Bwafashije abatwishe bari muri Guverinoma ya Juvénal Habyarimana ndetse umugambi wo kutwica watangiye guhera tukiri bato twiga amashuri abanza ubwo baduhagurutsaga ngo turi Abatutsi.

U Bufaransa bwafashije ubutegetsi bwari bwarashyizeho uburyo bwo kudukumira ngo tutiga amashuri meza cyangwa ngo dukore imirimo myiza binyuze mucyo bise ‘quota.’

U Bufaransa bwa kiriya gihe bwari ubwa François Mitterrand  bwahisemo gukomeza gushyigikira ubutegetsi bwari bufite umugambi wo kuturimbura, bubikora bwirengagije umuburo bwahawe n’aba diplomates na ba maneko babwo barimo abakoreraga DGSE n’indi miryango itegamiye kuri Leta.

Ubuhamya bwatanzwe na Jean Carbonare wari umaze igihe gito avuye mu Rwanda, yagera mu Bufaransa agaha abategetsi ba kiriya gihugu ubuhamya bw’ibyo yari asize bitegurirwa i Kigali byatewe utwatsi.

Ubutegetsi bw’u Bufaransa bwirengagije ibyo byose, biha urwaho abagome rwo gukomeza kuturimbura.

Kubera izo mpamvu rero, twe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ntidushobora kwemera ishingiro ry’imvugo ngo ‘kwihunza’, ‘kurenza amaso’, yakoreshejwe muri raporo ya Komisiyo Duclert ishaka gusobanura uruhare rwa Leta y’u Bufaransa mu byadukorewe.

                      Nyakubahwa Perezida, hashize imyaka ibiri, mwakiriye abakozi b’Umuryango IBUKA( mu Gifaransa bivuga  Souvièns- toi), uyu ukaba ari Umuryango uharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itakwibagira, abayirokotse bagahabwa ubutabera.

Ubwo mwahuraga, mwemeranyije ko buri tariki 07, Mata, 2021 mu Bufaransa uzajya uba umwanya wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi ni intambwe yerekana ko Abafaransa bemera ko hari Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko mu ijambo mwavuze mwabishimangiye. Ibi turabibashimira.

Icyo twifuza ko mwakora rero kuri iyi nshuro  ya 27 u Rwanda n’Isi bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni uko mwahaguruka kigabo mukagira ijambo muvuga.

Ijambo mwavuga ryafasha mu gucecekesha abahora bapfobya uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bamwe muri aba bantu ni abayobozi mu nzego zitandukanye z’u Bufaransa.

Twifuza ko mushingira kuri iyi raporo mukemeza ko ibyabaye ari Jenoside yakorewe Abatutsi, ko nta yindi Jenoside yabaye nk’uko hari ababivuga bashaka guteza urujijo mu bantu.

Ikindi ni uko mu Bufaransa hagombye gushyirwaho ahantu hatandukanye herekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho, aho hantu ntihabe hake gusa harimo Cluny, Dieulefit, Bègles, Châlette-sur-Loing, Toulouse, Paris na Strasbourg.

Nyakubahwa kandi mwagombye gukora k’uburyo muri iki gihugu hubakwa inzu ndangamurage yerekena Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikindi dusaba ni uko abategetsi b’u Bufaransa bagaragajwe muri iriya raporo ko ‘bagize uruhare ruremereye’  mu byabaye mu Rwanda mu gihe cyabanjirije Jenoside, muri Jenosode ubwayo bagombye gukurikiranwa, ntibirangirire mu mpapuro gusa.

Ntidushobora kumva impamvu mwananirwa kugira uruhare mu gutuma duhabwa ubutabera kandi mwariboneye ibikubiye muri iriya raporo.

Twifuza, Nyakubahwa Perezida, ko hari igihe Perezida w’u Bufaransa azasaba imbabazi abana bacu kubera uruhare iki gihugu cyagize mu kwica ababyeyi babo.

Abashyize umukono kuri iriya baruwa : Jeanne Allaire Kayigirwa, Valens Kabarari, Lenualda Munyakazi, Adélaïde Mukantabana, Etienne Nsanzimana, Clotilde Mukamugema, Thérèse Gasengayire, Pamela Gasana, Christelle Isimbi Ndagijimana, Yolande Umuhoza, Denise Millet Uwamwezi, Janvier Gatari, Clémence Narambe, Jeanne Uwimbabazi, Jean-Paul Ruta, Olivier Nasagambe, Gilbert Karamaga, Thierry Ndagijimana, Nasir Rahamatali, Claire Rwabirinda, Evangeline Zimmerman Kamikazi, Manzi Ndagjimana, Irène Bambe, Yves Rukeratabaro, Hakim Rahamatali, Anita Cyabakanga, Beatha Uzayisenga, Francine Uwanyirigira, Sandrine Lorusso, Solange Umulisa, Béatrice Kabuguza, Jean Kalimba kamilindi, Yvonne Kalimba, Esther Umwali, Angelina Umulisa, Marie-Laure Kayitayire, Stella Agasingizo, Aurore Mugeni, Clément Rugamba, Emmanuel Rugema, Assoumpta Kayirangwa, Marie-Amée Karira, Vestine Mukabalisa et Liliane Kanyarutoki.

TAGGED:featuredIbaruwaIBUKAJenosideMacronPerezidaUbugome
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kwibuka27: Perezida Kagame Na Madamu Bacanye Urumuri Rw’Icyizere
Next Article Abashaka Kuducamo Ibice No Kudutesha Umurongo Bazakomeza Kunanirwa – Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?