Raporo ziheruka, zigaragaza ko Perezida Trump ashobora kuba adatuje kubera imiterere mibi y’ubukungu intambara arwana na Irani yateje.
Niba atayihagaritse vuba, ishobora gutera igihombo mu bukungu bw’igihugu cye mu gihe hari amatora y’inzego z’ibanze mu mashyaka asimburana mu kuyobora Amerika.
Ibikorwa byose byari bisanzwe bifasha ubukungu bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika guhangana n’ingaruka z’ibikorwa bya Perezida Donald Trump biragenda byangirika.
Raporo nshya z’ubukungu zigaragaza ko igiciro cy’ibintu kiri kuzamuka, bigatuma Banki Nkuru y’Amerika (Federal Reserve) izamura igipimo cy’urwunguko mu gihe kirekire.
Guhanga imirimo bisa n’ibyahagaze, ubwiyongere bw’imishahara bwaragabanutse, kandi inyungu zishingiye ku isoko ry’imari ziri kuzamuka kubera impungenge zituruka ku kuzamuka kw’ibiciro, bigatuma ibiciro by’inguzanyo z’inzu bigira ingaruka ku baguzi.
Kandi n’ibiciro by’ibikomoka kuri petelori byarazamutse birenga $100 ku kagunguru, ibyo byose bikerekana ko nta nyungu iri kugaragara ko izava mu ntambara yo muri Irani.
Bigaragara ko ubukungu bwa Amerika bufite ubwirinzi buke cyane bwo kwishingikirizaho igihe intambara mu Burasirazuba bwo Hagati yaramba.
Hari umuhanga wagize ati: “Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ubu ziri guhura n’imbogamizi z’ubukungu zikomeye”.
Uwo ni Gregory Daco, umuyobozi w’ubukungu muri EY-Parthenon, wemeza ko ibintu bitari mu buryo bwiza nk’uko byari bimeze mbere.
Raporo zerekana ko aho Irani ifungiye inzira ya Hormuz, byahungabanyije ibikorwa by’ubucuruzi by’isi yose.
Trump — wari usanzwe afite impungenge z’uko ashobora gutsindwa mu matora mu Nteko ikaba yajya mu maboko ya Demokarate — yakomeje kugerageza gushishikariza abatora uburyo gahunda ze zabyaye inyungu kuri bo, ariko ubu biragoye kubibemeza kuko babona ko ubuzima bugoye, buhenze.
Chuck Coughlin, Umujyanama muri Leta ya Arizona uyobora isosiyete ya HighGround yabwiye Politico ati: “Ikintu gikomeye kigaragaza ubukungu bwiza ni ukugumya guhaza ibipimo byabwo, gutera imbere Ubukungu no kuba abaturage bafite icyizere, ariko ndabona ibyo byose bitari kuboneka mu mikorere ikwiye ya White House.”
Ngo abaturage benshi bareba Perezida, bakabaza bati: ‘Ariko ibi ni ibiki ari gukora ?’”
Trump uyu munsi yavuze ko ibiciro by’ibikomoka kuri petelori bizagabanuka “vuba cyane” igihe intambara izaba irangiye, ariko yongeraho ko ibyago Irani iteje ari byo bikomeye ugereranije n’ibiciro by’ibikomoka kuri petelori.
Kuwa Kabiri, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukungu mu biro bye , Kevin Hassett, yavuze ko yizeye ko intambara izagira ingaruka nke k’ubukungu.
Hassett yabwiye CNBC ati: “Twizeye ko ibintu biza kugenda neza kurushaho.”
Ubushakashatsi bwa Economist/YouTube bwerekanye ko Abanyamerika batishimiye imikorere ya Perezida ku bijyanye n’ibiciro no ku bijyanye n’izamuka ryabyo.
Ndetse n’ibigo bikomeye ku isoko ry’imari nka Wall Street na Banki nini nka Goldman Sachs ntibibona neza aho ibintu bigana.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Banki ya Amerika ku bashoramari mpuzamahanga bwagaragaje ko impungenge bafite ziyongera.
28% by’ababajijwe bifuza ko Abademokarate bazatsinda amatora ya Kongere, bavuye kuri 20% mu kwezi gushize.
Abenshi bemeza ko nta cyizere kiri muri Amerika kandi ko ingaruka zigaragara nk’iziziyongera ku kigero kinini.
“Ntibyatinze, ubu abantu bose bari biteze kuzabona umwaka mwiza mu kwiyongera k’ubukungu bari mu gihirahiro,” ibi bikemezwa na Bob Elliott uyobora ikigo Unlimited Funds.
Abategetsi muri Perezidansi ya Amerika bo barema abantu agatima ko ibintu bitazazamba.
Uko bimeze kose, igihangayikishije isi ni ukureba igihe intambara Amerika ifatanyijemo na Isiraheli barwana na Irani izarangirira.
Perezida Trump yiyemerera ko ibihombo biterwa na Operation Epic Fury ari iby’igihe gito, ariko imiterere y’ubukungu bwa Amerika n’isi muri rusange yo irahazaharira.

