Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibiciro Bizakomeza Kuzamuka Kugeza Mu Mpera Za 2023- BNR
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Ibiciro Bizakomeza Kuzamuka Kugeza Mu Mpera Za 2023- BNR

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 February 2023 12:14 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu kiganiro Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda yahaye itangazamakuru ku byerekeye ubuzima bw’ifaranga buhagaze mu ntangiriro z’umwaka wa 2023, John Rwangombwa yavuze ko imibare yerekana ko ibiciro byizakomeza kuremerera abaguzi kuzageza ubwo bizatangira kumanuka mu mpera z’umwaka wa 2023.

Avuga ko mwaka wa 2022 ibiciro byazamutse cyane kubera ibibazo byatewe n’uko ku isi ibintu byifashe, ni ukuvuga uruhurirane rw’intambara y’u Burusiya na Ukraine, ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ingaruka za COVID-19 zikigaragara mu bicuruzi mpuzamahanga.

Icyakora ngo hari ukugabanuka ku rwego rw’isi kubera ko mpera z’umwaka wa 2022, ibiciro byari hejuru ku kigero cya 8.8% ariko ubu biri kuri 6.6%.

Ku byerekeye ubukungu bw’imbere mu Rwanda, kugeza ubu ibyo u Rwanda rwohereza hanze byiyongereyho 31% mu gihe ibyo ruhatumiza byiyongereyo 23.6%.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Bigaragaza ikinyuranyo cya 8 %.

Ingaruka zo kuteza imyaka ihagije mu bihembwe by’ihinga byabanje, zatumye ibiciro by’ibiribwa mu Rwanda bizamuka.

Guverineri Rwangombwa avuga ko muri rusange ibiciro bizakomeza kuremerera abaguzi kuzageza byibura mu mpera z’umwaka wa 2023 aho biteganyijwe ko bizatangirwa kugabanuka munsi ya 8%.

Muri rusange, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda avuga ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza n’ubwo mu myaka mike ishize bwahuye n’ibibazo.

Abajijwe niba atabona ko imihindagurikire y’ikirere ari ikibazo kizakomeza kugira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda, Rwangombwa yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda iri gukora uko ishoboye kugira ngo habeho kuvomerera imyaka  bityo abantu ntibakomeze kurambiriza ku migwire y’imvura.

- Advertisement -

Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda avuga ko mu rwego rwo kwirinda ko izamuka ry’ibiciro ku isoko rizamara igihe, ikigo ayobora cyashyizeho politiki ituma abantu batagura cyane ngo ibiciro bikomeze kuzamuka, buri wese abe afite amafaranga yo kugura icyo ashaka n’igihe abishakiye.

Rwangombwa avuga ko ari uburyo bwo kwirinda ko ibiciro byazakomeza kuzamuka mu gihe kirekire.

Ngo ni umwanzuro utuma ubukungu bw’igihugu butazamuka mu gihe gito, bukadindira mu gihe gito ariko bukazazamuka mu gihe kirambye.

Ati: “ Ni umuti udindiza ubukungu mu gihe gito ariko bukazazamuka mu gihe kirambye.”

Abajijwe aho ahera yemeza ko ibiciro bizagabanuka mu mpera z’umwaka wa 2023, Guverineri John Rwangombwa avuga ko ari uko no ku isoko mpuzamahanga mpuzamahanga byatangiye kugabanuka.

Mu kwizera kwa Banki nkuru y’u Rwanda harimo n’uko ubuhinzi bushobora kuzatanga umusaruro umeze neza mu mpera z’umwaka, umuvuduko ugasubira hasi ugereranyije n’uko wari umeze mu mwaka wa 2022.

TAGGED:BankiIbiciroRwandaRwangombwaUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article AKUMIRO: Ni Izihe Mbaraga Zihishe Inyuma Yo Kudatunganya Ikimoteri Cya Nduba?
Next Article Gatsibo: Mudugudu Aravugwaho Kwica Umuturage
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

AI: Igikoresho Cy’Ingirakamaro Ku Munyamakuru Uzi Icyo Ashaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Twatanze Imbanzirizamushinga Y’amahoro Twifuza Muri DRC- Nduhungirehe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?