Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibiganiro Birakomeje Hagati Ya FERWAFA N’Umutoza Mukuru W’Amavubi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

Ibiganiro Birakomeje Hagati Ya FERWAFA N’Umutoza Mukuru W’Amavubi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 January 2025 10:12 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Alphonse Munyantwali mu kiganiro na B&B FM
SHARE

Alphonse Munyantwali uyobora FERWAFA yavuze ko ibiganiro  byo kongerera amasezerano y’akazi umutoza w’Amavubi yari yarahawe akaza kurangira bigikomeje.

Abakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda bari bamaze iminsi bibaza niba Umudage Torsten Frank Spittler azakomeza gutoza Amavubi cyangwa akazi ke kararangiranye n’umwaka wa 2024.

Tariki 31, Ukuboza, 2024 nibwo ayo masezerano yarangiye.

Nubwo Munyantwali yemeza ko ayo masezerano azongerwa, kugeza ubu ntayo Spittler arasinya.

Uyu muyobozi wa FERWAFA yabwiye B&B Kigali FM ko vuba haza gutangazwa ibyavuye mu biganiro hagati ya Federation na Spittler.

Ati: “Nk’uko yabivuze, yifuza amasezerano. Iyo ubirebye ukareba ahantu twari tugeze n’imikino yari isigaye, hari hakiri kare cyane. Amasezerano akurikira andi ntabwo yinjira mu yandi ariko ibiganiro byo biba bigomba kubaho. Iyo ni yo mpamvu kugeza uyu munsi tutarasinyana ngo tubirangize kubera ko turi mu biganiro.”

Perezida wa FERWAFA avuga ko mu minsi mike iri imbere hazatangazwa icyavuye muri ibyo biganiro.

Ni igihe avuga ko kitari burenze Icyumweru.

Imwe mu ngingo avuga ko bari kuganiraho kandi ikomeye ni umushahara.

Yemeza ko bikunze ko Spittler akomezanya n’Amavubi, byaba ari ibintu byiza, ariko akemeza ko nanone bizaterwa n’ibizava mu biganiro.

Bivuze ko ibiganiro bigikomeje kandi hakiri kare kwemeza ko ibi cyangwa biriya ari byo impande zombi zizemeranyaho.

Hari andi makuru avuga ko uyu mugabo ashaka kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Uko bimeze kose, Torsten  Frank Spittler yabaye umutoza mwiza.

Yatoje Amavubi neza ku buryo yigeze gutsindira Nigeria iwayo ibitego 2-1 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Muri iki gihe ari ku mwanya wa 124 avuye ku mwanya wa 130, akaba yaranatumye muri igihe Amavubi ayoboye itsinda C mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi cya 2026.

TAGGED:featuredFERWAFAMunyantwaliUmutoza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Wa M23 Avuga Ko Batarwanira Amapeti Cyangwa Imyanya Ya Politiki
Next Article Perezida Kagame Yasinye Iteka Rizamura Umusanzu W’Ubwiteganyirize Bw’Izabukuru
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwinjira Muri Amerika Bigiye Kugora Abakoresheje Imbuga Nkoranyambaga Uko Itabishaka

Harakurikiraho Iki Nyuma Y’Ifatwa Rya Uvira?

M23 Yemeza Ko Yinjiye Muri Uvira, Guverineri Akabihakana

Abazitabira Igitaramo Cya Alexis Dusabe Bazagura Tike Kuri Airtel Money 

Mozambique: Perezida W’Inteko Kazarwa Yasuye Isoko Ryubatswe Mu Mwaka Wa 1900

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko Kugonganisha Ibigo Bitubura Imbuto Byakoze K’Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubuhinzi

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Rwanda: Utubari Tugiye Kujya Dufunga Mu Rukerera

U Rwanda Rufunze Abanyamahanga 500 -RCS

You Might Also Like

Mu Rwanda

Bugesera: Abaturage Bugarijwe N’Inzara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyamahanga Benshi Bafungiwe Mu Rwanda Ni Abo Muri EAC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Nyanza: Polisi Irashakisha Umugabo Ukekwaho Kwica Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tanzania: Abaturage Bategetswe Kuguma Mu Rugo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?