Alphonse Munyantwali uyobora FERWAFA yavuze ko ibiganiro byo kongerera amasezerano y’akazi umutoza w’Amavubi yari yarahawe akaza kurangira bigikomeje.
Abakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda bari bamaze iminsi bibaza niba Umudage Torsten Frank Spittler azakomeza gutoza Amavubi cyangwa akazi ke kararangiranye n’umwaka wa 2024.
Tariki 31, Ukuboza, 2024 nibwo ayo masezerano yarangiye.
Nubwo Munyantwali yemeza ko ayo masezerano azongerwa, kugeza ubu ntayo Spittler arasinya.
Uyu muyobozi wa FERWAFA yabwiye B&B Kigali FM ko vuba haza gutangazwa ibyavuye mu biganiro hagati ya Federation na Spittler.
Ati: “Nk’uko yabivuze, yifuza amasezerano. Iyo ubirebye ukareba ahantu twari tugeze n’imikino yari isigaye, hari hakiri kare cyane. Amasezerano akurikira andi ntabwo yinjira mu yandi ariko ibiganiro byo biba bigomba kubaho. Iyo ni yo mpamvu kugeza uyu munsi tutarasinyana ngo tubirangize kubera ko turi mu biganiro.”
Perezida wa FERWAFA avuga ko mu minsi mike iri imbere hazatangazwa icyavuye muri ibyo biganiro.
Ni igihe avuga ko kitari burenze Icyumweru.
Imwe mu ngingo avuga ko bari kuganiraho kandi ikomeye ni umushahara.
Yemeza ko bikunze ko Spittler akomezanya n’Amavubi, byaba ari ibintu byiza, ariko akemeza ko nanone bizaterwa n’ibizava mu biganiro.
Bivuze ko ibiganiro bigikomeje kandi hakiri kare kwemeza ko ibi cyangwa biriya ari byo impande zombi zizemeranyaho.
Hari andi makuru avuga ko uyu mugabo ashaka kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Uko bimeze kose, Torsten Frank Spittler yabaye umutoza mwiza.
Yatoje Amavubi neza ku buryo yigeze gutsindira Nigeria iwayo ibitego 2-1 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Muri iki gihe ari ku mwanya wa 124 avuye ku mwanya wa 130, akaba yaranatumye muri igihe Amavubi ayoboye itsinda C mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi cya 2026.