Taarifa yabwiwe ko ubuyobozi bw’Ikigega cyo kuzahura ubukungu, Economic Recovery Fund, kirengagije nkana kwishyura amafaranga ya nkunganire Leta yemeye guha ibigo 24 bitanga serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange bituma bibura amafaranga yo gukora neza no guhemba abakozi none bamwe barasezerewe na bisi 400 ziraparitse!
Guverinoma y’u Rwanda ibereyemo biriya bigo hafi Miliyari Frw 3.
Ni amafaranga yagombye kuba yarahawe biriya bigo mu kwezi kwa Gashyantare, Werurwe, Mata na Gicurasi, 2022.
Ikigega Economic Recovery Fund cyashyizweho kugira ngo gifashe ibigo by’ubucuruzi byagizweho ingaruka na COVID-19 kuzanzamuka mu rwego rw’ubukungu.
N’ubwo ikibazo gisa n’aho kiri kugaragara muri iki gihe, abo mu ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange ryitwa The Association of Public Transporters (ATPR)bavuga ko ari ikibazo cyatangiye mu mpera z’umwaka wa 2021.
Bamaze kubona ko ari ikibazo kiri gufata indi ntera, taliki 08, Gashyantare, 2022 bandikiye ibaruwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, bamusaba ko yagira icyo abikoraho akabwira ababishinzwe muri Guverinoma y’u Rwanda bagafasha ibigo bitwara abagenzi kubona amafaranga yo kubifasha kuzanzamura imitangire iboneye ya serivisi zabo.
Ubwanditsi bwa Taarifa bufite kopi y’iyo baruwa bandikiye Umukuru w’igihugu.
Ikigega gishinzwe gufasha ibindi bigo kuzanzamuka mu by’ubukungu, ERF, gicungwa na BDF ndetse na Banki nkuru y’u Rwanda.
Ku byerekeye ya nkunga Leta y’u Rwanda yiyemeje gutera ibigo bitanga serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, Taarifa izi ko Leta yari yaremereye biriya bigo ko izajya yunganira umugenzi ikamwishyurira Frw 4,9 kuri kilometero imwe.
Ubwo bandikiraga Perezida Kagame iby’ikibazo cyabo, umwenda Leta yari imaze kugeramo biriya bigo wabarirwaga muri miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.
Wari ukomatanyije amezi y’Ukwakira, Ugushyingo n’Ukuboza mu mwaka wa 2021.
Nyuma gato ariko, hari amafaranga biriya bigo byishyuwe ariko ntibyaciriye aho kuko nta yandi byongeye guhabwa kuva umwaka wa 2022 watangira.
Igiteranyo cy’ayo batarishyurwa kugeza ubu kigera kuri Miliyari Frw 2.3, akaba yagombye kuba yarishyuwe hagati ya Gashyantare, Werurwe na Mata, 2022.
Ese tuzongere twandikire Perezida?
Abayobora ibigo byose uko ari 24 bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Rwanda bavuga ko muri iki gihe bibaza niba bitazaba ngombwa ko bongera kwandikira Perezida Kagame ngo abavuganire bishyurwe kuko basanze iyo bamwitabaje ari bwo ababishinzwe babumva.
Ibi bigo byose hamwe bikoresha abakozi 4,170 bakoresha bisi nini na coasters zose hamwe zigera ku 1,028.
Umunyamabanga mukuru w’iri shyirahamwe witwa Eric Ruhumuriza yabwiye Taarifa ati: “Dusanzwe twizeye ko Guverinoma y’u Rwanda icyo yiyemeje igikora. Icyakora kuba baratinze kutwishyura biriya birarane byadindije ibikorwa byacu, bituma dutanga serivisi nabi kandi bigira ingaruka ku bakozi bacu.”
Izo ngaruka avuga harimo no gusezerera abakozi, baba abashomeri.
Ruhumuriza yemeza ko ubu hari imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zitagikora kubera ko kuzishyira mu muhanda bihenda ibigo bizikoresha.
Banki Nkuru Y’u Rwanda Na RURA Biritana Bamwana
Mu gushaka kumenya icyo Banki nkuru y’u Rwanda yakoze kuri iki kibazo, Taarifa yabajije niba bakizi ndetse hari icyo bagikozeho.
Amakuru baduhaye avuga ko amafaranga agenewe biriya bigo yatanzwe ashyikirizwa Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, binyuze mu kuyashyira kuri konti yacyo.
Ku rundi ruhande, Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa RURA witwa Déo Muvunyi yateye utwatsi ibyo BNR ivuga, ahubwo ashimangira ko amafaranga babonye ari ayishyuwe ibirarane by’ukwezi kumwe kwa Mutarama umwaka wa 2022.
Icyakora Muvunyi ntahakana ko ariya mafaranga yari agenewe guhabwa biriya bigo.
Ikibazo gisa n’aho gikomeye ngo ni uko amafaranga agera muri RURA ari uko yoherejwe na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi.
Amakuru Taarifa yakuye muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi yo asa n’avuguruza ibi kuko ateganya ko ubuyobozi bw’ikigega, ERF, ari bwo bwishyura cyangwa, mu yandi magambo, butanga iriya nkunganire yagennye na Guverinoma y’u Rwanda.
Aya makuru kandi avuga ko amafaranga atangwa mu mezi ane, ni ukuvuga ko ibyo aya makuru ahamya bihabanye n’ibyo abo mu ishyirahamwe ry’abatwara abantu mu buryo bwa rusange bemeza.
Bo bemeza ko ariya mafaranga bayahabwa buri kwezi nyuma y’uko bagejeje impapuro zerekana ko bakoze akazi( invoices) aho babishinzwe.
Mu rwego rwo gushaka kumenya impamvu Guverinoma yemeye ko izafasha abatwara abantu mu buryo bwa rusange ikabaha ‘nkunganire’ ariko ntibikore kandi amafaranga atabuze, twabajije abo muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi igisubizo kuri icyo kibazo ariko bararuca bararumira!
Abajijwe impamvu zatumye RURA itishyura amafaranga yagombaga guha biriya bigo y’ibirarane byo muri Gashyantare,2022, umuyobozi wayo w’agateganyo Déo Muvunyi yasubije Taarifa ko byose biterwa n’imikorere yo kwishyura ya Banki nkuru y’igihugu irandaga.
Ati: “ Ndaguhamiriza ko amafaranga yari agenewe kwishyura ibyo muri Gashyantare twayabonye mu mpera za Gicurasi, 2022. Ibi byatumye kuvana amafaranga kuri Konti zacu ajya kuri konti zabo bitinda.”
Icyakora ibyo uyu mugabo avuga nta shingiro bifite kuko Taarifa izi neza ko imikorere ya Banki nkuru y’u Rwanda ari ntamakemwa!
Iyi muzunga yahagaritse byinshi mu gutwara abantu n’ibintu….
Kugeza ubu hari bisi(buses) 400 ziparitse zidakora. Impungenge ni uko hari n’izindi zizahura n’ikibazo nk’iki mu gihe kiri imbere niba nta gikozwe ngo banyirazo bahabwe amafaranga atuma akazi kabo gakomeza.
Ntiwashyira imodoka mu muhanda kandi nta mafaranga ahagije ufite yo kuyigurira lisansi cyangwa mazutu.
Umunyamabanga mukuru w’Impuzamashyirahamwe y’abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange Bwana Eric Ruhamiriza yabwiye Taarifa ko nta ko batagize ngo basabe RURA ibahe amafaranga bakomeze akazi ariko ngo ubuyobozi bwayo bwarabasuzuguye.
Ati: “ Ntibikwiye ko badusuzugura bene kariya kageni kuko biraduhombya kandi bigakoma mu nkokora gahunda ya Leta yo kuzahura ubukungu muri iki gihe bwazahajwe na COVID-19.”
Ikigega cyagenewe kuzahura ubukungu, Economic Recovery Fund, giherutse kongerwamo izindi Miliyoni $ 150 ni ukuvuga miliyari Frw 150.
Ni mu rwego rwo gufasha izindi nzego zazahajwe n’ingaruka za COVID kuzanzamuka nk’uko Minisitiri w’Intebe ubwo yahaga ikiganiro abanyamakuru mu minsi ishize yabyemeje
Ni gahunda izakomeza gukorwa mu gihe runaka.